Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura

Sangiza iyi nkuru

Abahinzi b’umuceri mu bishanga bya Mukunguri mu Karere ka Ruhango, ibya Gishandaro na Gisenyi mu Karere ka Ngoma, icya Kabuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi…barataka kuko ngo ntibemerewe kurya ku musaruro wabo, ubikoze yitwa umujura bikanamuviramo gutakaza ubutaka bwose yawuhingagaho.

Uwo mu gishanga cya Mukunguri mu kiganiro yagiranye na TV1, yatangaje ati: “Aha mu Ruhango mu gishanga cya Mukunguri duhinga umuceri, wakwera hari aho tuwukusanyiriza bita ku mbuga dutegereje ko imodoka iza kuwujyana kuri CIPRORIX Mukunguri. Ariko ubwo abana bicwa n’inzara, nta kintu babona cyo kurya.”

Yabajijwe ingaruka byamugiraho nk’umuhinzi mu gihe yaba awufashe, akajya kugaburira umuryango, asubiza ati: “None ko utawutwara, ko uwutwaye bakwirukana muri koperative! Barakubwira ngo reka bawugemure, cyakoze iyo ugeze muri CIPRORIX baguha nk’ibiro nka 30 cyangwa 25 bitewe n’uwo wejeje utonoye ariko nawo uza hashize igihe kinini ku buryo ushobora kweza umuceri, ugapakiza, bakazawuguha hashize ukwezi, wifuza umuceri n’abana baburara kandi warawuhinze.”

Yakomeje avuga ko utwaye n’agakombe ka mironko, wamburwa ubutaka bwose uhingaho umuceri: “Unateyeho na mironko imwe, boloke zose ufite barazitwara. Zitwarwa n’abayobozi ba koperative, abo bita abadelege, baba bari aho hafi bacunga n’abaperezida ba koperative, bacunga ko uri butore umuceri. Nk’ubu umusaruro twapakije ejo bundi, nk’ukwezi kurashize ariko ntabwo uwo nguwo batugenera uwo kurya, ubu ndawuhinga ariko njya kuwugura kuri mironko kugira ngo abana babone kuwurya kuko iyo bawugufatanye n’iyo yaba ari mironko imwe uvuye nko gusarura, bahita bakwambura ya mirima.”

Uyu muhinzi yavuze ko hari ubwo ukenera umuceri, ukegera abayobozi ba koperative bo hasi, wamuha nk’5000 Frw akaguha umufuka mu ibanga. Ati: “Ubwo bikaba ngombwa ko nawo uwugura kandi ari wowe uwuhinga.”

Uyu muhinzi avuga ko bahaye abayobozi ba koperative icyifuzo cy’uko bajya babahaho uhagije wo kugaburira imiryango yabo, barabahakanira, babasubiza ko bazajya babaha amafaranga nyuma yo kuwubagurishiriza, kuko ngo kuwujyana mu rugo ngo kuba ari ukwiba koperative.

Yemera ko mu gihe koperative yawugurishije ibaha amafaranga ariko ngo biri gutwara amezi ari hagati y’atatu n’ane kugira ngo bishyurwe bitewe n’uko muri iki gihe hari ikibazo cy’uko umusaruro wabo uhera mu bubiko kubera ko wabuze isoko.

Iki kibazo kiri no mu bishanga bya Gishandaro na Gisenyi mu Murenge wa Mugesera w’Akarere ka Ngoma nk’uko undi muturage yabibwiye iyi televiziyo. Umuturage wavuganye na TV1 yagize ati: “Barahinga bakagenerwa umuceri wo kurya, nawo bakawubona impitagihe. Abahinzi barimo bararira ayo kwarika, babishyura nabi, barangiza no kurya ntibarye kuko ni bo babagenera umuceri.”

Umuhinzi mu gishanga cya Kabuye muri Kigali, ati: “Twebwe duhereza isoko rikadusagurira kandi twakabaye twihaza mu biribwa, tugasagurira isoko” . Umuceri udatonoye.”

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), Prof. Jean Bosco Harelimana yagize ati: “Abahinzi iyo bahinga, ihame ni uko basagurira isoko. Bahingira isoko ariko ibyo bajyana ni ibiba bisagutse ku byo bakenera. Icyo ngicyo ngira ngo hari aho byafashe umurongo nzi, nko mu gishanga cya Bugarama ngira ngo ni ho twabitangiriye bwa mbere. Igihari ni uko umuhinzi avuga umusaruro azakenera bitewe n’umuryango afite cyangwa nawe uwo abona yakenera ku mwaka cyangwa ku mwero, noneho bakawutonoresha mu ruganda, uwo nguwo bakenera ukabagarukira mu ngo zabo, hanyuma usagutse wo ugurishwa ku isoko, uwo nguwo ni wo uruganda rugura.”

Yakomeje ati: “Nta na rimwe twakwemera ko umuntu ahinga, ariko ntarye cyangwa ntabone umusaruro we uko yakawifuje. Icyo ngicyo rero tuzakomeza kugisobanura.”

Prof. Harelimana yavuze ko iki kibazo cy’abahinzi b’umuceri n’ibindi bifitanye isano RCA yari yarahigaye umurongo, gusa agaragarizwa impungenge z’uko bigihari nk’uko ba nyirubwite babyitangarije. Yavuze ko harakorwa ubukangurambaga mu bahinzi no mu bayobozi b’amakoperative atandukanye.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Byaba bibabaje kuko umuhinzi avunika .ikindi mutekereze kugiciro cyu muceli mubyukuri abahinzi turavunika .

  2. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Byaba bibabaje kuko umuhinzi avunika .ikindi mutekereze kugiciro cyu muceli mubyukuri abahinzi turavunika .

  3. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Uzajye no kuyatara mugishanga cya Rugende

  4. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Uzajye no kuyatara mugishanga cya Rugende

  5. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Ubu se ibi noneho twabiha irihe zina? Birababaje rwose

  6. Abana bicwa n’inzara kandi twarawuhinze_Abahinzi b’umuceri nyuma yo kuwusarura
    Ubu se ibi noneho twabiha irihe zina? Birababaje rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *