Abana bo mu kagari ka Remera basobanuriwe birambuye kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko abana bo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi bagasobanurirwa amateka ya Jenoside kandi abana bakagaragaza ko hari ibyo basobanukiwe, Abuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko gutoza abana gusura inzibutso no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bizagabanya ingengabitekerezo yayo.

kabyayi

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Urubyiruko, umuco na Siporo Gashugi Innocent asobanura ko abana bigishwa ingengabitekerezo n’ababyeyi babo, ariko ko iyo basuye inzibutso bakanibuka abana bishwe muri Jenoside bituma bamenya ukuri ku mateka. Gashugi kandi asanga n’ubwo imyigishirize y’amateka kuri Jenoside ikiri hasi mu mashuri, hakwiye kujyaho uburyo bwo kujya basobanurira abana igihe bagize ikibazo, agira ati, “Abarimu ni bakuru kandi baba bazi neza ukuri kuri Jenoside bagombye kujya basobanurira abana”.

Bamwe mu bana bitabiriye umuhango wo kwibuka abana bashyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi bavuga ko hari byinshi bungutse bitandukanye n’ibyo bajyaga babwirwa iwabo.

Ukwishaka Divine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza agira ati, “Mu rugo barambwiraga ngo habayeho Jenoside, ariko hano babitubwiye ku buryo burambuye, mbaza ibibazo baransubiza ariko mu rugo ntibajyaga bansubiza byose”.

Nkurunziza Wilson wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza avuga ko yamenye uburyo abakoroni baciyemo ibice abanyarwanda hakifashwishwa indangamuntu yanditsemo amoko kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa Jenoside.

Nkurunziza agira ati, “Isomo nkuye muri uru rugendo ni uko ntawe uzongera kudushuka ngo aducemo amacakubiri twabajije ibibazo baradusubiza batwereka neza uko byagiye bigenda n’amafoto”.

Abana hafi 100 basuye bwa mbere urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside basaga 10000 bakaba bifuje ko buri gihe bajya bahabwa umwanya wo kuza ku rwibutso bagasobanurirwa amateka kuri Jenoside kuko umunsi umwe udahagije ngo babimenye byose.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *