Kuri uyu wa 15 Ukuboza 2016 abagororwa bagera kuri 808 hirya no hino mu magereza atandukanye mu gihugu biyongera ku bandi bagera kuri 62 biganjemo abagore n’abana bari beherutse guhabwa imbabazi na Perezida Paul kagame barekuwe by’agateganyo .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagororwa bahawe imbabazi hagendewe ku iteka rya minisitiri N o 009/MOJ/AG/2016 rirekura by’agateganyo abarangije byibuze abarangije 2/3 by’igifungo bahawe ndetse bakaba baranitwaye neza ariko ibyaha bari bafungiye bikaba ari ibyaha bisanzwe bitarimo ibya Jenoside.
Mu kwezi gushize nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye imbabazi abana bagera kuri 37 barimo abakoze ibyaha bakiri munsi y’imyaka 16 y’amavuko ndetse n’abagore n’abakobwa bari bakurikiranyweho ibyaha by ogukuramo inda bose hamwe bagera kuri 62.
Abagororwa bose hamwe barekuwe bangana na 870 baturutse mu magereza atandukanye hirya no hino mu gihugu muri gereza zigera kuri 14.
Uretse kuba aba bagororwa baritwaye neza mu mibanire n’abandi aho bari bafungiye ndetse no kuba bari barangije byibuze 2/3 by’igihano bari barakatiwe, aba bagororwa bagombaga kuba ari abakoze ibyaha bisanzwe bitarimo ibya Genocide yo muri Mata 1994, kugambanira igihugu ndetse n’ibya ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bagororwa kandi banahawe impanuro ku buryo bagomba kwitwara mu gihe bageze hanze ya gereza mu buzima bushya bagiye gukomerezamo imibereho yabo ya buri munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


