Abantu 1,800 bahoze bakorera leta bamaze gushyirwa ku rutonde rw’umukara

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera ku 1,800 bakoraga mu nzego za leta bashyizwe ku rutonde rw’umukara mu myaka 15 ishize rubakumira kuzongera gukora akazi ka leta nk’uko byemezwa na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA).

Abantu bagiye bashyirwa kuri uru rutonde rw’umukara (Blacklist) bagiye birukanwa mu kazi ka leta kubera impamvu zitandukanye zirimo ubujura, imyitwarire itari iya kinyamwuga, kutita ku nshingano zabo n’ibindi.

Imibare ishyirwa ahagaragara ikaba igaragaza ko mu nzego nka Polisi y’Igihugu, RSSB, ndetse WASAC ari ho hirukanwe abakozi benshi ugereranyije n’izindi nzego.

Urugero, nko muri polisi abagera kuri 572 bashyizwe kuri uru rutonde, aho ngo abenshi aria abapolisi bato bo ku rwego rwa Constable, ariko harimo n’abo ku rwego rwo hejuru barimo umwe ufite ipeti rya Assistant Commissioner of Police (AIP).

Ikibazo cy’ubujura ku kazi kandi ngo cyambuye akazi abantu amagana muri iyi myaka nk’aho hatangwa urugero rw’umuganga wo mu Bitaro bya kaduha mu karere ka Nyamagabe wibye ikinya akakigurisha ku baganga bigenga.

Ikibazo cy’ubujura kandi cyagaragaye cyane muri ONATRACOM, ikigo cya leta cy’ubwikorezi cyaje guhindurwamo RITCO. Muri ONATRACOM umushoferi na konvwayeri we bakaba barashyizwe ku rutonde rubakumira mu mirimo ya leta bazira kwiba bus.

Izindi ngero ni iz’abayobozi bagiye bahabwa ingengo z’imari bagiye bafatirwa mu byaha bikabaviramo gushyirwa kuri uru rutonde, nk’aho hari umukozi wari ushinzwe ingengo y’imari muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga washyizwe ku rutonde rw’umukara azira kunyereza amafaranga yahawe gucunga.

Imyitwarire mibi ku kazi kandi yagiye ituma abandi bakozi bal eta benshi birukanwa mu mirimo ikomeye nk’aho abagera kuri 16 bose bakoraga mu biro bya perezida bashyizwe kuri uru rutonde. Barimo abazamu babiri, abashoferi n’abari bashinzwe amasoko, bazize kutaba abanyamwuga hagati ya 2010 na 2013.

Abandi batakemerewe gukora akazi ka leta bashyizwe kuri uru rutonde barimo Gitifu w’akagali mu Karere ka Gicumbi washyizwe kuri uru rutonde mu 2016 azira gukoresha ingufu z’umurengera mu kwishyuza abaturage amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Muri RSSB kandi abakozi basaga 10 bashyizwe kuri uru rutonde bazira kutaba abanyamwuga, ariko abagera kuri 7 muri bo bagaragaje imyitwarire idasanzwe yo kwanga gukora indahiro.

Ikindi kidasanzwe nk’iki cyabaye mu Karere ka Gicumbi, aho umuyobozi yashyizwe kuri uru rutonde azira kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu yak era.

Abandi bari abakozi bal eta kandi bashyizwe kuri uru rutonde bazira guta akazi, kwaka ruswa bari ku kazi by’umwihariko mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi, RAB, muri minisiteri y’ubuzima, ku rwego rw’uturere n’imirenge, mu biro bishinzwe ubutaka, muri Rwanda Revenue Authority n’ahandi.

Ingaruka ziri mu gushyirwa kuri uru rutonde

Nk’uko byemezwa na Mbabazi Comfort, Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo ya leta muri MIFOTRA, ngo umukozi wa leta ashyirwa ku rutonde rw’umukara kubera imyitwarire iba idakwiriye.

Mu kiganiro na KT Press dukesha iyi nkuru Mbabazi yavuze ko umuntu ushyizwe kuri uru rutonde aba adashobora kongera guhabwa akazi muri leta mu gihe cy’imyaka 7, aho ngo ashobora kongera kukagarukamo nyuma y’icyo gihe amaze kugaragaza ko asigaye afite imyitwarire myiza.

Ku kibazo cyo kuba abakoresha bamwe bashobora guha akazi abantu bashyizwe ku rutonde rw’umukara bibeshye, nubwo kutamenya itegeko atari urwitwazo, Mbabazi yavuze ko urutonde rw’abantu bashyizwe kuri uru rutonde urusanga ku rubuga rwa MIFOTRA.

Kanda hano usome abari kuri urwo rutonde

Naho ku barangije imyaka 7 y’akato bagasaba gusubizwa mu kazi, habaho kongera gusuzuma imyitwarire ye muri icyo gihe gishize, MIFOTRA yasanga koko yarisubiyeho akwiye kongera gukora akazi ka leta, agakurwa ku rutonde rw’umukara akongera kwishimira uburenganzira bwe akaba yakongera gukorera leta.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *