Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge bose bafashwe, nyuma yo guta muri yombi babiri bari basigaye.
Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwayo rwa X.
Yagize iti: “Mwiriwe, turabamenyesha ko abantu babiri bari basigaye mu bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara bose bafashwe. Murakoze.”
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri ni bwo bariya bantu bagaragaye bakora ubugome bakurikiranweho.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ejo ku wa Gatanu, agaragaramo abagabo batatu bari bafite imipanga baryamishije hasi uwo bigaragara ko ari umukobwa, barimo bamuhondagura.
Nyuma basiga bamwambuye telefoni yari afite nyuma yo kumusiga ari intere.
Ni amashusho yatumye Polisi y’Igihugu yongera guhuruzwa no kugira icyo ikora ku bugizi bwa nabi ndetse n’ubwambuzi bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu masaha y’ijoro.
Abagizi ba nabi babiri Polisi yaraye itangaje ko yafashe, bariyongera kuri mugenzi wabo Polisi yatangaje ko yafashe saa 11:43 z’ejo ku wa Gatanu.


