Imibare y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, iragaragaza ko benshi mu banyabwenge b’Abarundi bari mu buhungiro bahisemo guhungira mu Rwanda mu gihe abatarize benshi bahungira muri Tanzania.
Iyi mibare ubwayo ngo irivugira. Muri Mutarama 2017 nk’uko iyi mibare yabonnwe na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibigaragaza, ngo hejuru ya 80% by’impunzi z’Abarundi bize kaminuza, bahungiye mu Rwanda, aho bivugwa ko aba ari abantu 5615 bahungiye mu Rwanda mu mpunzi 6885 zize kaminuza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko iyo mibare ikomeza ibigaragaza, ngo igihugu cya Tanzania nicyo Abarundi benshi bahungiramo, ariko ngo abenshi bakaba abatarize cyangwa abafite amashuri macye, aho babarirwa mu 123,603. Muri rusange muri Tanzania hakaba habarizwa 57% by’impunzi zose z’Abarundi, mu gihe mu Rwanda ri 35%.
Iterabwoba muri politiki
Nk’uko bitangazwa na bwana Aloys batungwanayo, ukuriye ishyirahamwe AMPECI (Association pour la Mémoire et la protection de l’humanité contre les crimes internationaux), ngo u Rwanda rwakiriye impunzi nyinshi zafashe inzira y’ubuhungiro kubw’impamvu zo kudashyigikira manda ya gatatu ya perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Abenshi muri aba rero ngo ni abanyabwenge babaga I Bujumbura mu murwa mukuru.
Naho ku kijyanye na Tanzania, perezida wa AMEPCI akomeza avuga ko abahahungiye benshi ari abaturage b’abahinzi bahunze iterabwoba ry’Imbonerakure (Urubyiruko rw’ishyaka CNDD riri ku butegetsi), cyangwa bakaba ari abayoboke ba Agathon Rwasa ukuriye ishyaka FNL naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu muyobozi w’iri shyirahamwe avuga ko urebye ibyo igihugu cyanyuzemo, abaturage bagifite ibikomere, hakiyongeraho kumva amakuru y’uko mu Burundi hari gutegurwa jenoside, nta yandi mahitamo bari bafite usibye guhunga.
Impunzi z’Abarundi zizaba zigeze ku 500,000 mu mpera z’uyu mwaka
Nk’uko iyi mibare ya HCR yo muri uku kwezi kwa Mata ibigaragaza, igihugu cya Tanzania ngo gikomeje kuza imbere mu kwakira impunzi nyinshi z’Abarundi n’abantu 237,393 mu mpunzi 401,428 zose zahunze u Burundi, ikaba yihariye 60% byazo, u Rwanda rukaza ku mwanya wa kabiri rucumbikiye impunzi 84,880 (21%), hagakurikiraho Congo icumbikiye 9%, Uganda 8,5% na Kenya icumbikiye 1%. HCR ikaba ivuga ko iyi mibare ishobora kuzamuka kugeza ku mpunzi 500,000 mu mpera za 2017.
Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com,cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




