Abanyakenya b’agahanga gato bahungiye muri Uganda amatora ataraba

Sangiza iyi nkuru

Amasaha makeya mbere y’uko amatora ya perezida muri Kenya aba, umubare w’abaturage b’iki gihugu bakomeje kwinjira muri Uganda ukomeje kwiyongera.

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Asan Kasingye, yavuze ko mu cyumweru gishize, umubare w’abaturage ba Kenya binjiraga muri Uganda wazamutse bikomeye.

AIGP Kasingye ati: “ Ejo hashize gusa abasaga 30 barimo abasomali bamutse muri Uganda mu bwoba bw’umwuka uri muri Kenya ”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muvugizi w’igipolisi cya Uganda yakomeje avuga ko nubwo nta kintu kigaragaza ko amatora yo muri Kenya ashobora kongera kubyara amakimbirane n’ubugizi bwa nabi, biteguye ikintu cyose cyaturuka hakurya y’umupaka.

Kasingye yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zikomeza kuryamira amajanja kugirango hatagira abantu bafite imigambi mibi bakuririra kuri ibi bakinjira muri Uganda bagiye guhungabanya umutekano.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga ko amatora ya perezida muri Kenya ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 08 Kanama, aho abakandida b’ingenzi bahanganye ari Uhuru Kenyatta usanzwe ari perezida, na Raila Odinga wo mu ihuriro NASA.
Kenyans1

Amatora aheruka muri Kenya mu 2007 yagukanwe na Mwai Kibaki amaze gutsinda raila Odinga, wari uhagarariye ishyaka Orange Democratic Movement, yakurikiwe n’ubugizi bwa nabi abantu bagera mu 1500 bahasiga ubuzima mu gihe abaturage basaga 600,000 bavanwe mu byabo.

Impungenge z’uko ibi bishobora gusubira mu matora yo muri uyu mwaka rero akaba ari bwo bwatumye Abanyakenya bafite agahanga gato (Aka wa mugani ugira uti: “Ngira agahanga gato nkakarinda uruguma”) baba bahungiye muri Uganda mbere y’uko amatora aba.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *