Kuri uyu wa Gatandatu ushize, abantu barenga igihumbi bitabiriye imyigaragambyo yabereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Liberia, bigaragambyaga kubera ibibazo by’ubukungu ndetse no kuba Perezida George Weah amaze igihe kinini atari muri iki gihugu .
Imyigaragambyo minini yagiye iba rimwe na rimwe mu myaka itanu Weah amaze ku butegetsi, ariko uburakari ku micungire y’ubukungu ya guverinoma ye bwiyongereye mu gihe Abanyaliberiya bahanganye n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibikomoka kuri peteroli bifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine ndetse n’icyorezo cya COVID-19.
Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatandatu yabereye mu Karere ka Paynesville ko muri Monrovia yateguwe n’ihuriro ry’amashyaka ane akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi, ariko amakimbirane y’imbere yatumye yose uretse rimwe, Alternative National Congress (ANC), babivamo ku munota wa nyuma nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Benshi mu bigaragambyaga bambaye amashati ariho isura ya Alexander Cummings, uzaaba uhanganye na Weah ku mwanya wa perezida ahagarariye ANC mu matora yo mu 2023. Bamwe bari bafashe ibyapa byanditseho ngo “Turambiwe imibabaro”.
“(Guverinoma) ntishobora guhanga imirimo, nyamara perezida yataye abaturage be”, ibi bikaba byavuzwe na Prince Barclay, injeniyeri mu by’amashanyarazi wavuze ko ahangayikishijwe n’ejo hazaza h’abana be.
Perezida Weah ari hanze y’igihugu kuva mu mpera z’Ukwakira, ubwo yajyaga muri Qatar kureba umuhungu we, Timothy Weah, ukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Gikombe cy’Isi kandi yitabira inama hgti ya Amerik n’bayobozi bo muri Afurika yabereye i Washington. Biteganijwe ko azasubira mu gihugu kuri uyu wa Mbere.


