Leta ya Sudani y’Epfo imaze kurekura mu bihe bitandukanye abanyamakuru batanu mu bari bafunzwe bazira gufata amashusho Perezida Salva Kiir, ubwo yatungurwaga, akihagarikaho mu ruhame.
Tariki ya 13 Ukuboza 2022 mu muhango wo gufungura ku mugaragaro igice cy’umuhanda uhuza umurwa mukuru, Juba, n’umujyi wa Terekeka ni bwo Perezida Kiir yihagaritseho bitewe n’uburwayi bwa Diyabete amaranye igihe. Televiziyo yatambutsaga iki gikorwa ako kanya (live).
Amashusho magufi yo kuri televiziyo y’igihugu agaragaza ibyabaga kuri Perezida Kiir yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aba banyamakuru batabwa muri yombi bakekwaho kubigiramo uruhare rukomeye.
Nk’uko Radio Tamazuj yo muri iki gihugu ibivuga, umuryango uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru muri Sudani y’Epfo, watangaje ko babiri (Victor Ladu na Mustapha Osman) barekuwe kuri uyu wa 15 Werurwe.
Oyet Patrick, Perezida w’uyu muryango uzwi nka UJOSS yavuze ko Ladu na Osman barekuwe nyuma y’abandi batatu barekuwe muri Gashyantare 2023, yibutsa ko ariko abandi babiri; Garang John na Jacob Benjamin, bakiri muri gereza.
UJOSS irasaba Leta kurekura aba banyamakuru basigaye muri gereza, cyangwa se bakaburanishwa, mu gihe hagaragazwa ibyaha bakurikiranweho.


