Abanyamakuru baratunga agatoki imiryango mvamahanga mu gufasha Leta kuniga itangazamakuru

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’ibihugu by’Iburayi wateguye ikiganiro rusange ku bwisanzure bw’itangazamakuru, nk’inkingi ya mwamba mu burenganzira bwa muntu. Ni inama nyunguranabitekerezo ku buryo abanyamakuru bagira ubwisanzure mu byo bakora. Imiryango mvaburayi ariko, nayo yatunzwe agatoki mu gutiza umurindi abaniga itangazamakuru.
Abanyamakuru mvamahanga, abayobozi b’ibitangazamakuru, abafatanyabikorwa b’itangazamakuru ndetse n’abanyamakuru benshi bitabiriye iyi nama. Ibiganiro biyobowe n’inzobere muri uyu mwuga, abayobozi b’inzego z’itangazamakuru, n’abandi barizi kandi baturutse imihanda yose muri Afurika.
Umwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Museminari Marcel, asanga itangazamakuru ryaratereranywe, agatunga agatoki imiryango mvamahanga (diplomatic community).
Ati “Abanyembaraga bashora mu itangazamakuru, imiryango mvamahanga ikanyuza amafaranga kuri Leta, nayo igahitamo abo iyaha. Urumva ko mufasha Leta kuriniga no kuritererana”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Itangazamakuru naryo ryaba ryiniga!
Umuyobozi wa Never Again Rwanda, Dr Ryarasa Nkurunziza Joseph, we yibaza utanga ubwisanzure ku itangazamakuru uwo ari we, akanibaza niba abanyamakuru batagira uruhare mu kwiniga.
Ati “ Ninde utanga ubwisanzure? Aho abanyamakuru bo ntibaba babwiyima?” Atanga urugero ku maradiyo amwe agerageza gusesengura, ariko akagarukira ku nzego zo hasi gusa.
Ati “ Ayo maradiyo avuga ku mitangire ya serivisi ku mudugudu ntarenge umurenge. Ese ko ntarumva basesengura ijambo ry’umukuru w’igihugu, ntibasesengure ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, ntibavuge kuri Policy (gahunda runaka), ninde ububabuza?”
Dr Margaret Jjuuko, inzobere mu by’itumanaho akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, we asanga ibitangazwa bitagombye kujya kure y’ubuzima bw’ababikurikira (content in the context), ngo kuko bigomba gushingira ku mateka yabo.
Ibi abihurizaho na Arthur Asiimwe, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe isakazamakuru (RBA). Nawe ati “buri wese yambara umwenda umukwira”, Cut your coat on your size. Aha ashaka kuvuga ko itangazamakuru ritagomba kurenga aho abo ritangariza bageze (national context).
Ni nako Sehene Ruvugiro Emmanuel abibona, ngo kuko nta tangazamakuru rishobora kwigenga rikorera mu muryango utigenga muri byose (comment etre journaliste independant, dans une societe dependante?).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwisanzura si ukwigenga (Freedom is not independance)
Arthur Asiimwe avuga ko itangazamakuru ridashobora kwigenga igihe cyose umunyamakuru afite undi muntu cyangwa urwego akeneye ngo akore akazi neza kandi abeho.
Umunyamabanga nshingabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abanyamakuru (ARJ), Gonzaga Muganwa, nawe asanga ibibazo biba muri bizinesi bitabura ingaruka ku mwuga w’ itangazamakuru, kuko naryo ryabaye bizinesi.
Gusa Gonza ababajwe no kuba abanyamakuru bashaka amakuru bakayabura. Ati “ Hari abanyamakuru bafite ubushake bwo gukora inkuru zicukumbuye, ariko bakazitirwa n’amikoro no kubona amakuru. Imiryango itari iya Leta ikicecekera, abikorera ku giti cyabo bakanuma, imiryango mvamahanga ikaruca ikarumira. Ntabwo rero umunyamakuru yakora inkuru ngo anihe amakuru”.
Itegeko n’04/2013 riha abanyamakuru uburenganzira bwo kubona amakuru (Access to Information Law), rikanakangurira inzego zinyuranye kuyatanga. Ariko imbogamizi ziracyari zose, kuko umuryango nyarwanda nturahugukirwa ibyo gutanga amakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *