Abanyamakuru bateye utwatsi raporo y’ubushakashatsi ya Transparency International Rwanda yabakozweho ku kurya ruswa aho bavuze ko bagirwa insina ngufi icibwaho urukoma,ariko nanone biyemeza kugumya gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa gatatu Tariki ya 07 Ukuboza 2016 urwego rw’umuvunyi rwatanze amahugurwa ku uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa,aho Umuvunyi Wungirije Musangabatware Clement yavuze ko abanyamakuru nabo Atari miseke igoroye bakwiye kwikubita agashyi bakarwanya ruswa irangwa mu mwuga wabo.

Muri iki kiganiro hagaragajwe uburyo itangazamakuru ryagaragaweho na ruswa aho kumwanya wa mbere hagaraho itangazamakuru ryandika (Print Media),umwanya wa 2 Radio,umwanya 3,Television,umwanya wa 4 hakaza itangazamakuru rikoresha murandasi(online Media).aha kandi hagaragajwe amoko yizo ruswa aho ku mwanya wambere hagaragaramo amafaranga,umwanya wa 2 impano (Gift-giving (in kind),umwanya wa 3 ruswa ishingiye ku gistina,umwanya 4 amarangamutima (Favouritism),umwanya wa 5 icyenewabo (Nepotism).

Nyuma yiki kiganiro abanyamakuru bunguranye ibitekerezo ndetse bagaragaza amarangamutima kukuba nabo bashinzwa ruswa kandi aribo bagakwiye kuyirwanya.

Nkusi Leon ukorere ikinyamakuru umusanzu utanyuzwe niyi raporo igaragaza ubushakashatsi bwakozwe na Transparency International Rwanda yavuze ko bakabirije cyane kuko ntaho umunyamakuru yahurira na ruswa kuko we ubwe ntaho ahurira n’amafaranga ugereranyije n’ubukene burangwa mu mwuga,ikindi ngo nuko ruswa y’igitsina itashoboka kuko ngo umunyamakuru ntiyabona ubushobozi bwo kwishyura na lodge(aho gukorera ubusambanyi).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
“Ati:ntibagakabye,ntibakatugire insina ngufi bacaho amakoma ,itangazamakuru ryitwa ubutegetsi bwa kane kandi iyo bigeze mu mafaranga risigara inyuma sinumva uburyo wavuga ngo rirya ruswa nyamara abarikoramo nta n’inkweto bigirira,ntanaho kuryama bagira mu gihe umuntu aba gitifu w’akagari nyuma y’umwaka akaba afite amazu n’amamodoka.”

Ingero zatanzwe ku itangazamakuru zakabirije cyane
Nkusi kandi Yavuze ko ingero zitangwa muri iyi raporo ntashingiro zifite kuko kuvuga ngo umunyamakuru yahawe amafaranga 5000 cyangwa 10.000 (giti) mu gihe abayatanga bayatanga kugirango afashe umunyamakuru kugera ku inkuru no kuva aho yagiye kuyitara bityo bikwiye gushakirwa indi nyito kuko bibaye byitwa Ruswa bamwe mu bakozi ba Leta bahita bakurikiranwa kuko nabo iyo bagiye mu kazi bo bahabwa umurengera w’amafaranga arimo ayo kubatunga,kuryama ,amavuta y’imodoka n’imodoka zibatwara n’ibindi.kuvuga ko rero umunyamakuru arya ruswa akaba abona ko uwabikoze yarakabije cyane kandi yirengagije ubuzima bwa buri munsi bw’itangazamakurutyo mu Rwanda.

Ntabyera ngo de
Nkusi Leon yasoje avuga ko nta byera ngo de ahubwo abafite ubushobozi bagakwiye kujya bafasha itangazamakuru mu kurwanya ruswa cyane ko ryo nubundi akenshi usanga ishingano zaryo za buri munsi ari ukurwanya akarengane na ruswa muri rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uruhare rw’Itangazamakuru mu kurwanya ruswa
Umutesi Scovia ukorera ikinyamakuru Panorama nawe yabanje kuvuga kuri iyi raporo ivuga ku itangazamakuru,ati “sinemeranwa nayo,itangazamakuru ntirirya ruswa ryonyine,kandi niyo yaba ihari harebwa ku mpande zombie haba uyitanga nuyakira.”

Kuri we akaba atemera iyi raporo na gake kuko ifata ibintu ntibisobanure neza aho ishobora kwita ibitari ruswa, ruswa ,”ati:abanyamakuru turi mu murongo wo kurwanya ruswa n’akarengane cyane urebye ku inkuru dukunze kwita iz’ubuvugizi aho usanga dushobora kugaragaza akarengane k’umuturage kandi akabasha kurenganurwa,ruswa rero niyo musingi wo kurenganya no kurenganwa. “

Giti nihindure izina,ntikwiye kugereranwa na ruswa
Mutesi avuga ko amafaranga ahabwa umunyamakuru(giti) yiswe itike cyangwa akanozangendo adakwiye kwitwa ruswa,cyane ko uko igihu kizamuka atangazamakuru ryo rigifite ubushobozi bucye,niba ukeneye ko umunyamakuru aza mu nkuru yawe,harebwa inyungu igitangazamakuru cyangwa umunyamakuru bigufiteho ni iyihe?

Ati:”Ibitangazamakuru byacu biracuruza nubwo munshingano zacu harimo gufasha,kubwibyo rero uzavugana na nyiri gitangazamakuru uti ndagutwarira umunyamakuru mugaburire namucumbikire ,nkaba mbona amafaranga duhabwa yo kudufasha mu ngendo kuba bayise ruswa ntabwo twabyumva kimwe,bibaye ari ruswa inzego za Leta n’ibigo byayo bagakwiye gukurikiranwa kuri za mission bahabwa kandi bahawe amamodoka bagendamo,bishyuriwe aho kurara barangiza bakabaha nandi yo kuruhande.”
Igisobanuro kuri Giti
Abanyamakuru bifuza ko hagira indi nyito yitwa niba bashaka kugaragaza ko ari ruswa,no mu gihe baba bifuza ko abanyamakuru bajya babakorera ku ubuntu. Sicovia avuga ko itangazamakuru rizagumya kurwanya ruswa cyane ko hagenda haragara umusaruro waryo yatanze, urugero na ba benshi cyangwa bamwe bo munzego zibanze akenshi begura cyangwa bakeguzwa kubera amakuru itangazamakuru riba ryacukumbuye.

Mbungiramihigo Peacemeker umunyamanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) Yavuze ko itangazamakuru nubundi ryari risanzwe rifite uruhare mu ku rwanya ruswa ariko kurundi ruhande rakaba rigifite ubushobozi buke kuko ariyo nzitizi ikomeye nkuko byagiye bigarukwaho.
“ati:Abanyamakuru bakora akazi keza mu ubushobozi buke yaba mu nkuru batangaza kandi ibyo byaragaragaye mu bushakashatsi bwakozwe ko itangazamakuru riri mu inzego zifitiwe ikizere n’abanyarwanda,iki kikaba ari ikizere cy’uko itangazamakuru rikora neza kuko usanga mu nzego zose rifasha habaka ahari ikibazo rikakigaragaza,ahari ibyagezweho rigatanga umusanzu mu kugumya kubaka.”

Peacemeker yakomeje avuga ko ubu bushobozi bugumya kuvugwa mu itangazamakuru buri mu nzira zo gukemuka kuko ibitangazamakuru ubwabyo byishakamo ubushobozi Leta ikaza ibyunganira, ibi kandi ngo by’unganirwa n’inshingano z’inama nkuru y’itangazamaru aho kuri ubu imaze gutanga amahugurwa ku abanyamakuru basaga 500 bamaze kongererwa ubushobozi,ibi bikazakomeza gukorwa bafatanyije n’abafatanyabikorwa nuko ingengo y’imari ya Leta itanga ingana.

Musangabatware Clement Umuvunyi w’ungirije yatangarije itangazamakuru ko icyo bifuza ari uko bafatanya n’itangazamakuru mu kurwanya ruswa kuko itangazamakuru ari umuyoboro mwiza uhuza abaturage n’abayobozi bityo imbaraga zabo bafite zikaba zakoreshwa mu kurwanya ruswa.

Raporo y’umwaka wa 2015 Transparency International (TI) yasohoye yitwa “Corruption Perceptions Index (CPI)” yashyize u Rwanda ku mwanya wa 44 ku Isi n’amanota 54, no ku mwanya wa 4 muri Africa nyuma ya Botswana ifite amanota 64, Denmark ikaba ariyo iri kumwanya wa 1 ku Isi n’amanota 91 .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni ku inshuro ya 10 u Rwanda rwizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa aho hatangiye icyumweru cyahariwe kuyirwanya cyatangiye Tariki ya 03 kugeza kuya 09 Ukuboza 2016,isanganyamatsiko yuyu mwaka iragira iti “Tanga umusanzu wawe utunga agatoki ruswa.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com


