Abanyamakuru batunzwe agatoki ku kuba mu barya ruswa mu Rwanda ku kigero cyo hejuru, mu busesenguzi bwabo batangaje ko ababishinjwe bitiranya ruswa, abanyamakuru bavuga ko niba itike ihabwa umunyamakuru mu gihe yagiye gutara inkuru ahandi hantu ifatwa nka ruswa na Mission z’abayobozi zahagarikwa.
Ni bimwe mu byaranze ibiganiro byahuje abanyamakuru, urwego rw’umuvunyi, n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri ibyo biganiro byabaye ku wa 07 Ukuboza 2016, hamuritswe ubushakashatsi kuri ruswa mu itangazamakuru bwerekana ko uru rwego ruri imbere mu zirangwamo ruswa, ibintu Abanyamakuru bari bitabiriye ibi biganiro badakozwa
Mutesi Scovia umunyamakuru ahakana ibishinjwa abanyamakuru yagize ati “Ibyo bita ruswa ntabwo ari yo ruswa, Itangazamakuru turwanya ruswa kenshi kuko niba tuvuga ko umuntu yarenganyijwe akakwa uburenganzira bwe kugirango abanze atange amafaranga cyangwa habaye ikimenyane tuba tugirango bicike”
Akomeza agira ati “Ibyo bita ngo ni ruswa abanyamakuru bafata birengagiza ubushobozi bw’itangazamakuru ryo mu Rwanda, niba ukeneye ko umunyamakuru akora inkuru yawe agusanze i Rusizi kandi akorera i Kigali, wakabaye umenya ngo igitangazamakuru cye gifite iyihe nyungu yo kohereza umunyamakuru i Rusizi? Niba rero nta nyungu ihari ifatika kandi itangazamakuru rikaba ricuruza, umuyobozi ntabwo azohereza umunyamakuru, wowe ushaka umunyamakuru uramenyesha umuyobozi wanjye uti umunyamakuru ndamutwara, nzamutunga kandi nzanamugarura”
Amafaranga rero ahabwa abanyamakuru muri ubu buryo ahimbwa “Giti” ngo niyo urwego rw’umuvunyi na Transparency bita “Ruswa mu itangazamakuru”
Nkusi Leon nawe nk’umunyamakuru asanga niba aya mafaranga yitwa ruswa ubwo n’aya misiyo ahabwa abayobozi bagiye mu kazi hanze y’ibiro nayo yakurwaho, ati “Umunyamakuru se ubwo yaba arya ruswa kubera ko ari iki yari yemereye rubanda none akaba yakibimye kuburyo ari kubihisha? uravuga ute ko umunyamakuru wamuhaye amafaranga 5000Fr cyangwa 10000Fr ukavuga ko ari ruswa kandi bariya babivuga bakirengagiza ko bafite imodoka zabo bagendamo, niba se ayo uyise ruswa bo ariya bahabwa ya za mission yaba ari ayiki noneho?”
Musangabatware Clement, umuvunyi mukuru wungirije avuga ko abanyamakuru nabo bashobora gukurikiranwa mu mategeko mu gihe bagaragaweho ruswa, ati “Nabo bagaragaye ko bajya muri ruswa bakurikiranwa kuko ni abaturage nk’abandi, nta muntu uri hejuru y’amategeko”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa Musangabatware yavuze ko ubu bushakashatsi ari ibitekerezo, nta gihamya igaragara bufite cyane ko nta n’umunyamakuru wari wafatirwa muri ruswa, ngo ubu bushakashatsi bwashingiwe ku bitekerezo by’abantu babajijwe uko babona itangazamakuru ku kibazo cya ruswa barimo abanyamakuru na ba nyiri ibitangazamakuru.

Ubushakashatsi bwa Transparency bugaragaza ko ibitangazamakuru byandika ku mpapuro ari byo biza imbere mu kurya ruswa ku kigererango cya 55.2%. Ruswa nyinshi iri mu itangazamakuri ni ishingiye ku mafaranga (70.8%), ishingiye ku gitsina yo iri kuri 14.8% kimwe n’ishingiye ku cyene wabo.
Icyumweru cyo kurwanya ruswa mu Rwanda cyatangiye ku itariki ya 03 kizarangira ku ya 09 Ukuboza 2016 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


