Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wamaganye amakuru avuga ko umutwe w’ubwirinzi wa Twirwaneho ukorera mu misozi ya Minembwe umaze igihe kirekire wakira inkunga ituruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ikinyamakuru Africa Intelligence gifite umwihariko wo gukora inkuru zicukumbuye mu rwego rwa politiki n’umutekano, kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 cyatangaje ko inzego z’iperereza za USA na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) ziri gukora iperereza kugira ngo zimenye isoko nyakuri y’inkunga zihabwa imitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Cyavuze ko by’umwihariko, izi nzego zifite amakuru y’uko Twirwaneho y’Abanyamulenge iyobowe na Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika yaba ikusanyirizwa inkunga na MPA isanzwe ikorera muri USA byibuze amadolari ibihumbi 40 buri kwezi, ibyo ngo bikayiha imbaraga zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai, ikomoka mu Burundi nka RED Tabara ndetse n’ingabo za RDC.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko abakorwaho iperereza barimo abanyapolitiki b’Abanyamulenge nk’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’abakiri mu kazi muri Leta ya RDC. Muri bo harimo Depite Moïse Nyarugabo, ariko ubwo cyamubazaga niba yaba azi iby’iyi nkunga, yasubije ati: “Sinigeze menya iby’iyo nkunga ivugwa ko ijya ku itsinda rya Makanika.”
Kibajije Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida wa RDC na Perezida w’umutwe witwaje intwaro witwaga RCD, cyane ko ngo ari se wabo/nyirarume wa Freddy Kaniki wabaye muri komite nshingwabikorwa ya MPA kuva mu 2009 kugeza mu 2011, ntiyagize icyo avuga kuri Twirwaneho, ahubwo yahamije ko iyo ibikorwa by’uyu muryango biba bidahari, nta Munyamulenge n’umwe uba akiriho.
MPA yamaganye inkuru
Uyu muryango mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa 16 Mutarama rivuga ku nkuru ya Africa Intelligence, wasobanuye ko ugizwe na diyasipora (diaspora) y’Abanyamulenge baharanira gufasha imiryango yabo gusubira muri RDC.
MPA yatangaje ko iyi nkuru irimo ibirego by’ibinyoma kandi ko iyiharabika. Iti: “Iyi nkuru irimo ibirego bibi kandi by’ibinyoma. Dutekereza ko iharabika umuryango wacu MPA n’indi miryango y’Abanyamulenge iri hirya no hino ku Isi, hagamijwe gutesha agaciro no gushyigikira guhanaguraho ubwoko bw’Abanyamulenge bikomeje muri RDC, ibyo tutazemera.”
Uyu muryango uremeza ko iyi nkuru yibasira ubwoko bw’Abanyamulenge mu gihe bakomeje kwicirwa muri RDC.


