Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Kane bwahambirije Abanyarwanda 34 bavugwaho kuba barambutse umupaka mu minsi 4 yabanje mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
[ad id=”44145″]
Nyuma yo kuvumburwa n’inzego z’umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aba Banyarwanda bahise bashyikirizwa uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka hari na bamwe mu bakozi b’urwego rushinzwe ubugenzuzi ku mipaka rwa CIRGL.
Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko benshi muri aba Banyarwanda bafatiwe ku Cyumweru muri Teritwari ya Nyiragongo, aho bavugaga ko bambutse umupaka bagiye gushaka inka yabo yari yibiwe ku butaka bw’u Rwanda yibwe n’umukongomani.
[ad id=”44145″]
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2, Major Ndjike Kaiko yagize ati: “Nyuma yo kugenzura, byagaragaye ko bose bari abasivili. byari ngombwa kubasubiza mu gihugu cyabo. Igisirikare cyacu cyubaha uburenganzira mpuzamahanga bwa kiremwamuntu. Niyo mpamvu twashatse kwerekana iyi sura mu maso y’Isi”.

Aba banyarwanda mbere yo gucyurwa beretswe abasirikare bo mu itsinda rya CIRGL rishinzwe kugenzura imipaka, ndetse hari n’itangaazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


