Abanyarwanda bafashije mu iyubakwa rya Kigali Convention Centre bararira ayo kwarika

Sangiza iyi nkuru

Abakoze imirimo y’ubwubatsi ku nyubako yakiriye inama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda ku nshuro ya 27 mu kwezi gushize, Kigali Convention Centre; baratakambira inzego zitandukanye ngo zibafashe kurenganurwa mu cyo bita ihohoterwa bagiriwe na kampani yo muri Turukiya yitwa Summa yubatse iyi nzu.
Kuwa gatatu w’icyumweru gishize abakozi 266 bateraniye ku biro bya kampani ya Summa biherereye ku Kimihururura basaba kubonana n’abayobozi bakuru ngo basobanurirwe ku karengane bakorewe mu gihe hashyirwaga mu bikorwa iyubakwa ry’iyi nzu yatwaye akayabo.
Bimwe mu byo aba bakozi barega Summa ni ukubakoresha amanywa n’ijoro, amasaha y’ikirenga, gufata nabi no gukubitwa ndetse abandi bakirukanwa igihe bagerageje kubaza ku masezerano y’akazi no kuba bahabwa amafaranga atangana n’ayo bemerewe ubwo bahabwaga akazi.
Ibindi barega iyi kampani nuko bakoraga ku minsi y’ibiruhuko byemewe, ndetse no mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka inzirakarengane zazije jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ntibabihemberwe ndetse ntibanishyurwe iyo minsi bagombaga kuruhukamo nkuko amategeko abivuga.

RT0728SUMMA
Abakozi bari ku biro bya Summa ku Kimihurura

Umwe muri aba bakozi witwa Janvier Habarurema ari nawe uhagarariye aba bakozi yagize ati, “Twakoraga amanywa n’ijoro, abenshi muri twe bagakora amasaha y’ikirenga; ariko ibi byose babyimye agaciro. Twategetswe gushyira umukono ku masezerano y’akazi tudasomye ibiyakubiyemo kandi ntitwahabwa urupapuro rwayo”.
Kuwa 27 Nyakanga 2016 ubwo aba bakozi bari bateraniye ku biro bya Summa ku kimihurura, bangiwe kuvugana n’ubuyobozi bukuru. Umusemuzi yababwiye ko Summa idashobora kubavugisha, abasaba kujyana ikibazo cyabo kuri minisiteri y’abakozi n’umurimo ko ari yo izi ikibazo cyayo kandi iri kugikurikirana.
Uyu musemuzi yakomeje avuga ko hari ukuganira hagati ya Summa n’abakozi babiri b’iyi minisiteri mu gukemura iki kibazo, gusa avuga ko Summa itifuza kuvuga kuri iki kibazo mu itangazamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba baturage bavuga ko nta cyizere bafite cyo kurenganurwa uretse perezida wa Repubulika Paul kagame wenyine, kuko izindi nzego zari kubakemurira ikibazo zirimo n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo iyi nzu iherereyemo zabirengagije; kandi hakaba nta muntu wemerewe kuhinjira nk’umunyamakuru abaza kuri icyo kibazo nkuko The Eastafrica ibitangaza.
Nyuma yo gukubitwa, gukorerwa iyicarubozo n’abari babashinzwe mu kazi bakomoka mu gihugu cya Turukiya kubera igitutu cyo kurangiza iyi nyubako ku gihe, ngo hari bamwe batakaje ibice by’umubiri harimo n’intoki zasyonyorwaga n’imashini mu gihe cy’akazi ntibahabwe ubuvuzi.
Icyo basaba guverinoma nuko yakinjira mu kibazo cyabo ikanagishakira umuti, kuko ikibazo cyabo gikomezwa nuko iyi kampani ya Summa yabitse amasezerano yabo y’akazi; mu gihe nayo bari bayasinye ku ngufu kubera akazi kabaye ingume.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *