Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo .
Asobanura ishingiro ry’uriya mushinga, Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko bigamije kuzafasha Abanyarwanda barwaye kandi bakeneye guhabwa ingingo runaka kuzibona zidahenze kuko zizaba ziri mu Rwanda kuruta uko bazitumizaga mu mahanga.
Minisitiri w’ubuzima yavuze ko uriya mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.
Ati: “Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.”
‘Ingingo’ ni igice runaka mu bigize umubiri w’umuntu urugero nk’impyiko, umwijima, umutima n’ibindi. Aha kandi habarirwamo n’amagufa.
Tisi (tissue) ni inyama , ni ukuvuga inyama bashobora komora ku mpfundiko y’umuntu wapfuye bakayomeka ku y’undi muzima wenda kubera ko yarumwe n’imbwa cyangwa yaboze kubera cancer n’ibindi.
Uturemangingo ni uduce duto cyane twiteranya tugakora urugingo runaka. Utu turemangingo nitwo dukunda guhura n’imikorere idasanzwe igena imibereho yatwo bikaza gutera za cancers zitandukanye.
Bivugwa ko uriya mushinga w’itegeko niwemezwa ukagirwa itegeko, ibiwukubiyemo bizatangira gukorerwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu ntangiriro z’umwaka wa 2023.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko.


