Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne arasaba abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abanyarubavu guharanira ko n’ubwo amateka azagaragaza ubugwari bw’abakoze Genocide yazanagaragaza urukundo n’ububatanye nk’ibyaranze abanyarwanda nyuma yayo.
Ibi yabibasabye ku ya 30 Mata 2016 ubwo hibukwaga inzirakarengane zaguye mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi by’umwihariko izishyinguye mu Urwibutso rwa Komini Rouge.

Nk’ uko Minisitiri Uwacu yabokeje abisaba abari bitabiriye iki gikorwa bari bateraniye kuri State Umuganda nyuma yo gukora urugendo bahereye mu mujyi rwagati berekeza ku Urwibutso rwa komini Rouge aho bashize indabo ku mva ndetse bakanunamira izi nzirakarengane yongera gusaba abaturage bazi ahari imibiri kuhagaragaza.
Yagize ati:”Hakenewe ko n’abakoze ibyaha bajya bafata umwanya bagatanga ubuhamya aho kugira ngo biharirwe abacitse ku icumu gusa kandi nyamara bo barihishaga. Ndasaba nkomeje ko tutakomeza kwibuka tugishakisha imibiri yakabaye yarerekanwe na mbere hose. Ndagira ngo mbibutse ko guhisha ayo makuru ntayo bizabamarira.”
Asaba abantu kurwana urugamba rwo guharanira ko ibyo banyuzemo bitazaba ku bana babo ahubwo bakabaraga igihugu kiza cyuje urukundo n’ubafatanye.

Gushyira imbere urukundo n’ubufatanye kandi byanasabwe na Senateri Ntawukuriryayo mu ijoro ryo kwibuka wihamangirije abantu abasaba kwirinda gukomeza kuroga abana babo babashyiramo ingengabitekerezo ya Genocide.
Yagize ati:”Nta mpamvu nimwe mbona yagombye gutuma tujenjeka mu rugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Genocide cyane ko twese tuzi neza ingaruka zihambaye yatugizeho.”
Akomeza asaba abagifite iyi ngengabitekerezo ya Genocide gutera ikirenge mu cya bagenzi babo bayihoranye nyamara bakaza kuyiruka nyuma yo gusobanukirwa ko ari uburozi butazigera bugira icyo bubagezaho.

Urwibutso rwa Komini Rouge rushyinguyemo imbiri y’inzirakarengaze zigera ku 4613 zagiye zicirwa hirya no hino kuri za bariyeri zari zirukikije mu gihe Genocide yakorwaga. Izina Komini Rouge rikaba rifite imvano y’uko bamwe mu bahiciwe bahazanwaga babwirwa ko bajyanywe kuri komine.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


