Ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima n’ibiro by’umufasha wa perezida wa Repubulika, binyuze mu Imbuto Foundation hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Twite ku buzima bw’umubyeyi n’umwana tunafatanya kurandura Malariya” . Muri uyu mwaka iki cyumweru kikaba cyahuriranye n’Icyumweru cya 6 Nyafurika cyo Gukingira cyatangiye kuwa 24 kikazasozwa kuwa 30 Mata 2016. Mu Rwanda gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi n’umwana kikaba cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo.

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo, kuri uyu wa 26 Mata 2016 , ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana ku rwego rw’igihugu, minisitiri w’umuryango, Dr. Diane Gashumba, wari uhagarariye umufasha wa perezida wa repubulika, Madamu Jeannette Kagame, afatanyije n’abari bahagarariye imiryango y’abafatanyabikorwa mu by’ubuzima batandukanye barimo uwari uhagarariye OMS, babanje guha abana inkingo zitandukanye zirimo urw’imbasa, umusonga, ibinini by’inzoka (Mebendazole, ihabwa abana bari hagati y’amezi 12 kugeza ku mezi 59, na Albendazole bihabwa abana bafite kuva ku myaka 5 kugeza kuri 15), vitmin A (ihabwa abana bari hagati y’amezi 6 kugeza ku myaka 5).



Mu ijambo rye, minisitiri w’umuryango, Dr Diane Gashumba yagejeje ku bitabiriye uyu munsi ubutumwa bwa madamu wa perezida wa repubulika, Jeannette Kagame, wanifuje ko uyu munsi watangirizwa mu Karere ka Gicumbi, aho muri ubu butumwa yavuze ko impamvu iki Cyumweru cyahariwe Kwita ku Buzima bw’Umubyeyi n’Umwana ari ingenzi ari uko muri iki cyumweru hongerwa ubukangurambaga ku kwisuzumisha mbere yo kubyara, ababyeyi bakigishwa kumenya ingorane bagira mu gihe batwite, ndetse hakigishwa uko hakumirwa impfu z’ababyeyi n’abana hakaba n’ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro.

Yakomeje avuga ko ibi byumweru (Icyumweru cya 6 Nyafurika cyo Gukingira cyatangiye kuwa 24 kikazasozwa kuwa 30 Mata 2016 ndetse n’ Icyumweru cyahariwe Kwita ku Buzima bw’Umubyeyi n’Umwana cyatangiye kuwa 26 Mata kikazasozwa kuwa 29 Mata 2016) ari umwanya mwiza wo kongera ubukangurambaga ku konsa, kurwanya Agakoko gatera Sida, gukingiza, kwisungana mu kwivuza(community health insurance), isuku ndetse n’imirire myiza.


Uwari uhagarariye imiryango yo mu Murenge wa Kageyo, yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe mu Murenge wa Kageyo wabibukije ko bose bigeze kuba abana. Yongeyeho ko bafite ivuriro mu murenge wabo ryubatswe mu 2005 ariko ryatangiye gukorerwamo mu 2006, rikaba rifite abakozi 17 barimo abaforomo umunani n’ababyaza 2.
Naho uwari uhagarariye USAID mu magambo macye kubera n’ikirere cyari kimeze nabi, yavuze ko yishimiye kuba yatumiwe muri iki gikorwa nk’umufatanyabikorwa muri gahunda yo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana .

Hakurikiyeho uwari uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, wavuze ko iki gikorwa ari ingenzi ku Muryango w’Abibumbye, avuga ko uko uyu munsi wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umugore n’umwana ku bayobozi b’u Rwanda bigaragaza ko guverinoma yiyemeje kwita ku buzima bw’umugore n’umwana, yizeza ko nabo bazakomeza gutera inkunga gahunda nk’izi.

Nubwo hagaragara iterambere mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ibipimo bya 2014-2015 byagaragaje ko mu Rwanda hakigaragara umubare munini w’abana bapfa bavuka, aho mu 1000 bavuka 20 bapfa, ndetse hagapfa abana 32 ku 1000 bataruzuza umwaka .
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, yavuze ko hagiye kurushaho gukurikirana ubuzima bw’umugore n’umwana, kongerwa imbangukiragutabara zizajya zikoreshwa mu kugeza ababyeyi batwite kwa muganga, gukingira indwara zandura, gushishikariza abantu kugira isuku, kurwanya malaria, kwegereza abaturage amavuriro, gukoresha ikoranabuhanga nka telephone mu kumenya ababyeyi bamerewe nabi n’ibindi.

Yakomeje avuga ko muri iki cyumweru hagiye kubaho gukangurira ababyeyi gukingiza abana, kwita ku mirire y’abana, abana miliyoni n’igice (1,500,000) bakazahabwa Vitamin A, abana miliyoni 4 bagahabwa ibinini by’inzoka, ingimbi zigakangurirwa kumenya imyororokere yazo kugirango zimenye kwirinda gutwara inda zitateganyijwe, kugira isuku ndetse no kwitabira gushaka ubwisungane mu kwivuza.
Mu gihe ibihugu byinshi muri Afurika biri mu bukangurambaga bwo kongera imbaraga buri mwana wese utarakingirwa akagerwaho agakingirwa, Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye bazakora ibikorwa bitandukanye muri iki cyumweru nyafurika cyahariwe gukingira bigamije gukangurira abaturage kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


