Abanyarwanda basaga 90 birukanwe muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka batangije mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri umukwabu wo guhiga abantu binjira muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bava mu Rwanda, aho umukwabu uri gukorwa n’abapolisi n’abasirikare bo mu kigo cya Makenke. Abanyarwanda 95 bafashwe bakajyanwa kuri station ya polisi ya Mbarara nyuma bashyizwe muri bus 2 zibasubiza mu Rwanda mu masaha y’ijoro.

Fred Mushambo, ushinzwe iperereza muri iki kigo cya gisirikare cya division ya 2 cya Makenke, avuga ko Abanyarwanda benshi baba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akavuga ko nibaramuka bakoze umukwabu mu gihugu cyose benshi bazasubizwa iwabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mushambo yibukije ko Uganda atari ahantu abantu bose bagomba kuba uko bishakiye baturutse mu gihugu icyo ari cyo cyose, kandi ko inzego z’umutekano zitazarebera abinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko.

Some of the buses packed at Mbarara CPS on Tuesday evening ready to take Rwandese back to their country
Bus zacyuye Abanyarwanda bafashwe zahagurutse ninjoro

Yakomeje avuga ko benshi muri Banyarwanda batagira ikibaranga icyo ari cyo cyose kandi ngo bakunze kugaragara mu byaha binyuranye. Uyu yongeyeho ko batanga n’impamvu zitumvikana zituma bajya muri Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ku rundi ruhande ariko, ngo itangazamakuru ryabujijwe gukurikirana iki gikorwa ubwo cyari kigeze aho gusubiza iwabo abinjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko, na cyane ko ngo iki gikorwa cyakozwe mu masaha ya ninjoro.
 
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *