Abanyarwanda batagira aho babarizwa mu bitabo by’irangamimerere bagiye gufashwa kwandikwa – MINALOC

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko Abanyarwanda batagira aho babarizwa mu bitabo by’irangamimerere bagiye gufashwa kwandikwa kuko ari uburenganzira bwabo.

[ad id=”44145″]

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yijeje Abanyarwanda ko ntawuzabuzwa uburenganzira biturutse ku mateka mabi igihugu yatumye abantu bamwe batandikwa mu bitabo bya Leta by’irangamimere.

Mu kiganiro zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango zasobanuye ibikubiye mu mushinga wo kuvugurura itegeko ry’abantu n’umuryango ryagiyeho mu 1988 ryasimbuwe n’itegeko no 32/2016 ryo kuwa 29/08/2016, Minisitiri Kaboneka yatangaje ko iri vugurura rigamije guhuza imitegekere n’aho Isi igeze.

Nk’uko byavuzwe, uwo mushinga w’itegeko ukubiyemo kuba hagiye koroherezwa abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko badafite ibitabo bya Leta by’irangamimerere banditsemo, Leta ibafashe kubona ibyangombwa by’amavuko ku buntu.

Abandukuza abapfuye mu bitabo by’ irangamimerere kandi berekana icyemezo cy’umuganga cyangwa umuyobozi, n’abatangabuhamya 2 bafite nibura imyaka 18.

Ibi byangombwa ariko ngo bitandukanye n’icyemezo cy’amavuko (Attestation de Naissance), abakuru bakazajya babyishakira nk’uko amategeko abibemerera.

[ad id=”44145″]

Itanga ry’ibi byangombwa rigiye gukuraho ikibazo cy’abana batandikisijwe bahite bandikishwa mu mirenge yabo kimwe n’abandi badafite aho babarizwa mu bitabo bya Leta biturutse ku mpamvu zitandukanye z’ubuzima bavukiyemo no kubura imiryango babarizwamo.

Kugeza ubu 91% by’abagore ni bo babyarira kwa muganga, igihe iri tegeko rizaba ryamaze gushyirwaho bizafasha ababyeyi kwandikisha abana bakivuka, mu iminsi yo kumwandikisha mu murenge nayo ive kuri 15 ishyirwe kuri 30.

Minisitiri w’Uburinganire n’Itarambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance yavuze ko kujyanisha itegeko ry’abantu n’umuryango n’imitegekere igezweho, bigamije kwimakaza uburinganire muri iryo tegeko rishya.

Yagize ati “Aho tumariye kugira ubuyobozi bwiza bushyira imbere uburinganire byari ngombwa ko bishyirwa no mu itegeko rishya. Urugero nko Ku byemezo byafatirwaga umwana wasangaga ari ibitekerezo by’umugabo bigenderwaho gusa kandi buri gihe si cyo bivuze ko icyo umugabo avuze cyose ari cyo cyiza.”

cxjoi5bxgaassh1

Kutagira ubwenegihugu kimwe no kubutakaza, amasezerano y’abashyingiranywe n’ay’ubutane, kutandikisha umwana urerwa n’umuryango utari uwe no kwandukuza uwapfuye mu bitabo bya Leta, bigira ingaruka kuri serivisi zimwe na zimwe Leta bigatuma hatabaho igenamigambi rishingiye ku mibare nyayo y’abaturage bagenewe ibikrwa runaka bihagije.

Leta yiyemeje ko izandikwaho abana badafite imiryango bashobora kwiyandikishirizaho, cyane nk’abakiri mu mihanda hirya no hino mu gihugu, abari mu bigo bitandukanye Leta ikusanyirizamo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *