Abanyarwanda batuye muri Turkiya bose baratekanye nyuma y’umutingito ukaze wibasiye iki gihugu

Sangiza iyi nkuru

Ambasade y’u Rwanda muri Turkiya kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 7 Gashyantare, yatangaje ko Abanyarwanda bose batuye mu turere twibasiwe n’umutingito bafite umutekano .

Abantu barenga 8,700 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abaheze mu matongo.

“Umutingito wari mubi rwose. Kugeza ubu abantu 3,381 bapfiriye muri Turkiya nk’uko byatangajwe n’ikigo cya Turkiya gishinzwe ubutabazi n’ibiza (AFAD) mu isaha imwe ishize. Abanyarwanda bose bafite umutekano. Dufite Abanyarwanda barindwi mu Ntara zibasiwe ariko bose bafite umutekano “, ibi umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda yabitangarije The New Times.

“Mu kanya gashize, navuganaga n’Abanyarwanda batatu bari i Gaziantep, imwe mu ntara zibasiwe cyane. Bameze neza ariko ntibarasubira mu ngo zabo.”

Ambasade yavuze ko aba Banyarwanda, bakodesheje imodoka bacumbitsemo kuva ku wa Mbere bategereje ko guverinoma itangaza niba abantu bashobora gusubira mu ngo zabo.

Abaturage bashinze amahema yo gutura ahantu hafunguye hatari ibikoresho bishobora gusenyuka bikabagirira nabi.

Ambasade yavuze ko abandi Banyarwanda batuye mu ntara za Adana na Sanliurfa zibasiwe n’umutingito bari i Ankara igihe umutingito wabaga.

“Baracyari muri Ankara. Kugeza ubu, ambasade iri kuvugana n’Abanyarwanda batatu bari mu ntara ya Gasianstep, imwe mu ntara zibasiwe cyane. ”

Ati: “Twabasabye kuza muri Ankara (ifite umutekano ku mutingito) niba badashobora gusubira mu ngo zabo ariko hakaba hari ikibazo cy’ibibuga by’indege bimwe na bimwe bifunze muri ako gace mu gihe ikirimo gukora gihugiye mu bikorwa byihutirwa”.

Umunsi w’intwari wagombaga kwizihizwa n’Abanyarwanda bagera kuri 270 baba muri Turkiya wasubitswe kugeza igihe hazatangarizwa undi munsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *