Abanyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe ku Rwanda mu gihe rwatangiye kwibuka ku nshuro ya 29 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe icyumweru cyâicyunamo cyatangiranye nâiminsi 100 yo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2023, Blinken yatangaje ati: âUSA yifatanyije nâu Rwanda mu Kwibuka 29, yibuka Abatutsi bazize jenoside. Twunamira nâabandi bishwe kubera kwitandukanya na Leta ya jenoside. Twiyemeze gukumira jenoside kugira ngo itazasubira.â
Abibasiye Blinken babitewe nâuko atakoresheje inyito yemejwe nâUmuryango wâAbibumbye, ari yo âjenoside yakorewe Abatutsi mu 1994â, ahubwo agakoresha âjenosideâ, ndetse abenshi bagaruye ubutumwa Minisitiri wâububanyi nâamahanga nâubutwererane, Vincent Biruta, yageneye ibihugu bidakoresha iyi nyito mu mwaka wâ2021.
Ubu butumwa bwo ku wa 7 Mata 2021 buragira buti: âTurashimira abafatanyabikorwa nâinshuti zikomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kwifatanya natwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abagorwa no gukoresha inyito âjenoside yakorewe Abatutsiâ, ni byiza ko batatwoherereza ubutumwa uyu munsi. Nta kibazo turagira nkâuko bisanzwe.â
Abahaye Blinken ubu butumwa barimo: Kayumba Bertrand wongereyeho ati: âNtacyo tuzaba nkâuko bisanzweâ, uwitwa Kubwimana Kemmy wagize ati: âAkira ubutumwaâ, Godfrey Ngabonziza, Engineer Peter wagize ati: âIgisebo kuri wowe Sirâ nâabandi.
Uwitwa Ladislas Ngendahimana yatanze ubutumwa bwihariye agira ati: âUrujijo rwinshi. Uyu munsi twese turibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nta mpamvu yo kugorwa no gukoresha inyito iboneye. Abishwe bitewe nâumurongo wabo wa politiki bazibukwa tariki ya 13 Mata. Uyu munsi wagenewe byâumwihariko abazize jenoside yakorewe Abatutsi.â
Iradukunda Viviane yabwiye Blinken ko ubutumwa bwe bukomeretsa Abanyarwanda, ati: “Kwifatanya natwe muri ubu buryo birakomeretsa kuruta uko wakabiretse. Nakifuje ko izi tweets wakabaye uzireka uyu munsi. Niba bikugoye gukoresha inyito ikwiye ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994, natwe biratugoye kwakira ko mwifatanyije natwe.â
Iyi ngingo si nshya ku banyapolitiki bâAbanyamerika kuko uwari Ambasaderi wâiki gihugu mu Rwanda mu 2021, Peter Vrooman na we yigeze kwibasirwa kubera ko mu gihe cyâicyumweru cyâicyunamo, na we atakoresheje inyito ya âjenoside yakorewe Abatutsiâ.
Kuri Blinken, na tariki ya 11 Kanama 2022 yaribasiwe ubwo atakoreshaga inyito iboneye nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Ijambo “urugomo rwa jenoside'” yakoresheje mu butumwa bwe ni ryo ryasembuye Abanyarwanda, baramwamagana.


