Abanyekongo bakomeje guhungira imirwano imaze iminsi yubuye muri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Amagana y’Abanyekongo akomeje guhungira muri Uganda kubera imirwano ikaze ikomeje kubera mu gice cy’uburasirazuba bw’igihugu cyabo gikomeje no kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola.

Ukuriye Inkambi y’impunzi ya Kyangwali, Jolly Kebirungi, aravuga ko impunzi zisaga 150 zakirwa buri munsi.

Amakimbirane hagati y’amoko y’Abagegere n’Abalendu ngo akaba akomeje gutuma abaturage bata ibyabo muri Joo, Muvarama na Djugu bahungira muri Uganda.

Izi mpunzi z’Abanyekongo ziri kwinjira muri Uganda zinyuze Kasenyi, Kaiso, Nsonga na Sebagoro zikakirirwa hafi y’Ikiyaga cya Albert. iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikaba ivuga ko mu rwego rwo kwirinda Ebola, abayobozi ba Uganda bashyizeho ibigo byo kuyipimiramo mu turere twa Hoima na Kikuube.

Ushinzwe ubuzima mu Karere ka Hoima, Dr Joseph Ruyonga, yavuze ko impunzi zirimo gupimwa Ebola, na na cholera.

Izi mpunzi zirimo guhunga ziravuga ko zatewe n’abantu batamenyekanye bitwaje amacumu, abandi bafite imbunda. umwe muri izi mpunzi witwa Aroise Ndugute wo mu Ntara ya Ituri yagize ati: “Batangiye kwica abantu barimo batandatu dufitanye isano, basenya amazu, barasahura. bacye muri twe twarakotse twafashe icyemezo cyo kuza hano,”

Igipolisi n’Igisirikare bya Uganda biravugwa ko byoherejwe gukurikirana ihunga ry’izo mpunzi. nyuma yo kuzipima, impunzi zikaba zirimo kujyanwa mu nkambi y’agateganyo aho bategerereza bus zibajyana Kyangwali.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *