Abanyeshuri bahawe inguzanyo irenga miliyari 2 Frw nta masezerano

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’2019/2020 y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko abanyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza 55 bishyuriwe inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 2, abandi 13 bishyurirwa miliyoni 213, nta masezerano asaba iyi nguzanyo ahari.

Ubusanzwe mbere y’uko umunyeshuri mu mashuri makuru na kaminuza ahabwa iyi nguzanyo imufasha kwiga mu gihe ayikeneye, abanza gusinya amasezerano kugira ngo azashingirweho yishyuzwa mu gihe azaba yararangije kwiga.

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, kuri uyu wa 14 Nzeri 2021 yabajije Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za kaminuza, HEC, impamvu y’aya makosa ashobora guteza ibihombo by’aya mafaranga yose.

HEC yasobanuye ko aya makosa yatewe n’uko aba banyeshuri batangiye kwiga iyi nguzanyo igitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi, REB. Ubwo iyi nshingano yegurirwaga banki y’gihugu itsura amajyambere, BRD, ngo iyi banki ntiyahawe amasezerano aba banyeshuri bari barasinye.

PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya HEC, igaragaza ko aya masezerano yabuze, kandi ko mu gihe atabonetse, kwishyuza aba banyeshuri bizagorana. Hon. Bakundufite Christine mu nkuru ya Igihe, yabwiye abagize iyi nama ati: “…Kubera ko n’ayo masezerano atabonetse, no kubishyuza byazagorana. Nibemere ko nta yahari barebe ko babikemura.”

Hari andi makosa raporo y’Umugenzuzi yagaragaje arimo kuba hari abigiye ku nguzanyo ya Leta bishyujwe amafaranga y’umurengera agera kuri miliyoni 221 Frw, bitewe no kutagira amakuru ku bagomba kwishyuzwa n’ingano y’ayo bagomba kwishyuzwa. Muri yo, abishyujwe menshi basubijwemo miliyoni 50 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Sayinzoga yasobanuriye PAC ko iri kosa ryakozwe n’abakoresha b’abigiye ku nguzanyo, bakomeje kubakata kandi baramaze kwishyura inguzanyo yose bahawe na Leta.

PAC yasabye ko iyi banki yagirana imikoranire n’abakoresha b’abigiye ku nguzanyo, ikajya ibamenyesha mu gihe yose yamaze kwishyurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *