Minisiteri y’uburezi iherutse gutangaza urutonde rw’amakipe y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazitabira irushanwa mu mikino itandukanye mu karere k’afurika y’Iburasirazuba, FEASSA (Federation of East Africa Secondary Schools Sports Associations).
Nk’uko byatangajwe, ngo amakipe agera kuri 21 ni yo azahagararira u Rwanda muri iyi mikino, iy’uyuu mwaka ikaba izabera i Gulu mu Majyaruguru ya Uganda hafi ya Sudani y’Epfo kuva tariki 19 kugeza 27 Kanama 2017.
Ni muri urwo rwego biteganyijwe ko abanyeshuri bangana na 363 (abahungu 191 n’abakobwa 172) bazahaguruka i Kigali tariki 16/8/2017 berekeza muri iyo mikino.
Muri ibi biruhuko bya kabiri by’umwaka, hafi y’abanyeshuri bose bazitabira iyi mikino ya FEASSSA bagumye mu bigo byabo, kugira ngo bakore imyitozo mbere yo guhaguruka bagana i Gulu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku itariki 9 na 10/08/2017, umuyobozi w’ishami rishinzwe ireme ry’uburezi muri REB, Kageruka Bejamin yasuye ibigo byo mu Majyepfo birimo St Joseph Kabgayi, ESEKI ndetse na Petit Séminaire Karubanda aho yasanze abanyeshuri mu myitozo.
Yabasabye , kuzarangwa n’ikinyabupfura ndetse no kumenya ko bagiye mu mahanga nka ba ambasaderi b’u Rwanda bityo bakaba basabwa kuzaruhagararira neza.
Dore amakipe azahagararira u Rwanda muri iyo mikino:
FOOTBALL (Abakobwa): Abakinnyi 60
GS Remera-Rukoma (Kamonyi)
ES Mutunda (Huye)
GS Kabusunzu (Nyarugenge)
FOOTBALL (Abahungu): Abakinnyi 40
Lycée de Kigali (Nyarugenge)
Col. Karambi (Ruhango)
VOLLEYBALL (Abakobwa): Abakinnyi 24
St Aloys (Rwamagana)
GS Indangaburezi (Ruhango)
VOLLEYBALL (Abahungu): Abakinnyi 36
PS Karubanda (Huye)
St Joseph (Muhanga)
Rusumo HS (Kirehe)
BASKETBALL (Abakobwa): Abakinnyi 24
LDK (Nyarugenge)
Col. Gisenyi (Rubavu)
BASKETBALL (Abahungu): abakinnyi 36
APE Rugunga (Nyarugenge)
ETENI (Rubavu)
PS Baptiste (Huye)
HANDBALL (Abakobwa): Abakinnyi 28
AIP Hanika (Ruhango)
APEGA Gahengeri (Rwamagana)
HANDBALL abahungu : abakinnyi 28
ESEKI (Ruhango)
ADEGI Gituza (Gatsibo)
NETBALL (Abakobwa): Abakinnyi 14
GS Gahini (Kayonza)
RUGBY (abahungu) : abakinnyi 12
Col. Ste trinité (Ruhango)
Muri TENNIS yo kubutaka
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hazagenda abakinnyi 12, muri bo 10 biga kuri IPRC Kicukiro, na ho muri TENNIS yo ku meza (table tennis) hazagenda abakinnyi 12 (abahungu 8 n’abakobwa 4) : kuri abo banyeshuri 12, 11 bose biga kuri GS Ririma.
Mu mukino wo koga (SWIMMING) h azagenda abakinnyi 17 (Abakobwa 4 n’Abahungu 13)
Mu mukino w’ingororamubiri (ATHLETICS) h azagenda abakobwa 10 hamwe n’abahungu 10.
anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


