2-22.jpg

Abanyeshuri mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’abanyeshuri, abarimu n’abakozi bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryo muri Kenya rizwi nka Kenya Defence Forces Joint Command and Staff College ryakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF, Kimihurura .

Umuyobozi w’iryo tsinda, Brig Gen Joakim Ngure Mwamburi, yavuze ko uru ruzinduko rugamije kongera imyumvire y’abanyeshuri ku iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu mu Rwanda, no gusobanukirwa ibibazo bijyanye n’igisirikare ndetse n’ibyo kwishyira hamwe kw’akarere.

2-22.jpg

Ku cyicaro gikuru cya RDF, bahawe ibisobanuro ku rugendo rwo kuvugurura RDF kuva urugamba rwo kwibohora rwarangira mu 1994.

Urugendoshuri rwabo mu Rwanda rwatangiye kuwa 13 Werurwe, biteganyijwe ko rukazarangira ku ya 17 Werurwe nk’uko bigaragara ku rubuga rwa minisiteri y’ingabo.

3-14.jpg

Abanyeshuri kuwa Mberebasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro Ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya jenoside.

4-12.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, basuye kandi Zigama CSS, Ubwishingizi bw’Ubuvuzi bwa Gisirikare, Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda kandi bazasura ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda (RDF Command and Staff College)ndetse n’ibindi bigo bike bya Leta ndetse n’abikorera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *