Abanyita indaya ni abatazi amateka y’umugabo wanjye (Ivan)- Zari Hassan

Sangiza iyi nkuru

Zari Hassan yavuze byinshi ku mugabo we, ibyiza n’ibibi, by’umwihariko ko abirirwa bamushinja, bamwita indaya ari abatazi amateka ye (Ivan Ssemwaga).

Ibi Zari yabitangarije imwe muri radiyo z’i Kampala muri Uganda, aho yari yagiye mu gitaramo “Zari all White party” ubwo yari abajijwe ku ugutandukana kwe n’uwahoze ari umugabo we Ivan, waje gupfa muri Gicurasi.
za

Zari yagize ati “sinavuga ko Ivan yari umuntu mubi, yarambwiye ati ‘niba ushaka kugenda uzagende’ nagerageje kubikora, igihe kirekire nagiye muba hafi nkamugira inama, yagombaga kwishyura umujyanama wanjye, umunsi umwe akambwira ngo araza kandi nta we”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma y’urupfu rwa Ivan, hari amakuru yagiye avugwa ko yarugizemo uruhare, ko yibutse kujya kumurwaza muri Afurika y’Epfo arembye cyane kandi yari yaramutaye ajya kubana na Diamonda, gusa Zari we avuga ko abamushinja ari abatazi amateka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ati “Abantu baranshinja, bakanyita indaya ariko ntabwo bazi amateka ye (Ivan), dufitanye abana 3 ntabwo byanshobokeye ko tugumana nyuma y’imyaka 11 twari tumaranye”.

Ivan Ssemwaga yapfuye muri Gicurasi 2017, azize indwara y’umutima, aho yari arwariye muri Afurika y’Epfo.

Zari ubu ni umugore w’umuhanzi Diamond, bafitanye abana babiri biyongera kuri batatu yabyaranye na Ivan bakaba batanu. Mu gihe bivugwa ko umubano wabo utameze neza, Zari aherutse gutangaza ko nubwo yatandukana na we (Diamond) atabura undi mugabo bakundana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *