Abapolisi bafatiye umugeni mu bukwe bwe bari mu mazi abira

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi ba Uganda baherutse gusanga umugeni mu mihango yo kwiyakira nyuma yo gusezerana kuwa Gatandatu ushize muri Mbarara batangiye gukurikiranwa n’uwego rushinzwe disipuline mu gipolisi, bakekwaho gukorana n’uwari wareze uyu mugeni.

Umwe muri abo bapolisi kuri ubu biravugwa ko yatawe muri yombi mu gihe bagenzi be bacitse batarafatwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

Aba bapolisi bateye ahaberaga reception ku Ishuri rya Tekiniki rya Kakiika bambaye imyambaro isanzwe, maze bateza akavuyo.

Bafashe uwari washyingiwe, Christine Natuhera nyuma yo gukurikirana mu modoka uwari watashye ubukwe wagerageje kumucikisha nyuma yo kumwambura abapolisi bamushinjaga kuba ngo yaribye miliyoni 8 z’amashilingi mu rwego rw’imari yakoreraga mu Mujyi wa Mbarara.

Kanda hano hasi usome inkuru bisa

Ahabanza

Umuvugizi wa Polisi, Fred Enanga, yavuze ko abo bapolisi bagomba gushinjwa imyitwarire mibi, icyaha gishobora kubaviramo kwirukanwa mu gipolisi.

Ati “ Umupolisi ushinzwe ipererza yafashwe. Abandi bari guhunga,”

Yakomeje avuga ko ibyo umugeni yaregwaga byari bikiri mu iperereza kandi umushinjacyaha yari yasabye polisi kureka kuyikurikirana kuko byari mu rwego rw’imbonezamubano.

Bivugwa rero ko uwari wareze, Henry Mirembe, atanyuzwe, agaca inyuma akavugana n’abo bapolisi bakubaka ikirego cyo gukurikirana Natuhera ukwabo. Ikirego ngo abapolisi bongeye kugitanga ariko giterwa utwatsi ariko baranga bajya gufata umuntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *