Mu ibaruwa yandikiwe Perezida Félix Tshisekedi, kopi yayo yakiriwe na 7SUR7.CD, Dr Denis Mukwege hamwe n’abaharanira uburenganzira bw’ibidukikije bazamuye amajwi hejuru barwanya gushyira umukono ku itangazo ry’amahame riherutse hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, igihugu bavuga ko cyateye Congo.
Abashyizeho umukono kuri iyi baruwa barahamagarira byimazeyo kandi Umukuru w’igihugu kudatamba amabuye y’agaciro y’Abanyekongo no gushyira ubutabera bw’inzibacyuho mu bikorwa byose byo kugarura no gushimangira amahoro.
Iyo baruwa igira iti: “Turasaba kudatamba amabuye y’agaciro ya Congo, gushyira ubutabera bw’inzibacyuho mu bikorwa byose bigamije kugarura no gushimangira amahoro, kugira ngo byorohereze inama z’igihugu zirimo imiryango yose mu gihugu, harimo n’abagize inteko ishinga amategeko, mbere yo kubyemeza mu izina ry’abaturage ba Congo, no kurengera inyungu z’abaturage ba Congo mu ruzinduko rwanyu rutaha i Washington.”
Icyakora, abashyize umukono kuri ubu busabe bibutsa Felix Tshisekedi amagambo ya Papa Fransisiko (wapfuye), asaba abateye gukura amaboko yabo kuri DRC no muri Afurika nk’uko iyi nkuru dukesha 7sur7.cd ikomeza ivuga.
Nyuma y’ubukoloni bwa politiki, hatangijwe “ubukoloni mu bukungu”. Kubera iyo mpamvu, iki gihugu cyasahuwe cyane ntigishobora gukura bihagije inyungu mu mutungo wacyo utangaje: twageze kuri paradox ko imbuto z’ubutaka bwacyo zigira ‘abanyamahanga’ abaturage bacyo … Mukure amaboko yanyu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mukure amaboko yanyu muri Afurika! Aratwibutsa ati: “Mureke kuniga Afurika: ntabwo ari ikirombe cyangwa ubutaka bwo gusahurwa”.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’umuganga w’abagore n’uwatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, Denis Mukwege, ndetse na Bob Kabamba, Jean-Claude Katende, Jean-Claude Mputu n’abandi baharanira uburenganzira bwa muntu n’abaharanira kurengera ibidukikije.
Ibi byavuzwe mu gihe kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gicurasi 2025, Perezida felix Tshisekedi, ategerejwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho, biteganyijwe ko agomba kugirana ibiganiro bya nyuma n’abayobozi ba Amerika ku bijyanye n’amasezerano y’ubufatanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo azaguranwa kwizezwa umutekano mu burasirazuba n’ibikorwaremezo bya miliyari 500 z’Amadolari mu myaka 15.


