GridArt_20260610_234301255_copy_1000x666

Abarimo Lt. Gen (Rtd) Karake na Maj. Gen Bayingana bahawe imirimo mishya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kamena yakoze impinduka muri Guverinoma zasize ashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Leta, barimo abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta, abayobozi b’ibigo bya Leta n’abadipolomate bazahagararira u Rwanda mu mahanga.

Izi mpinduka zatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, zishingiye ku bubasha Perezida ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu bahawe imirimo mishya muri Guverinoma, barimo Damien Murwanashyaka wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr. Jimmy Gasore wari umaze imyaka irenga itatu kuri uwo mwanya.

Murwanashyaka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo UDL.

Judith Uwizeye yongeye kugirwa Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Christine Nkulikiyinka woherejwe mu mirimo ya dipolomasi.

Antoine Marie Kajangwe we yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, asimbuye Prudence Sebahizi. Kajangwe yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri.

Mu bagizwe Abanyamabanga ba Leta, harimo Armand Zingiro wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Mbere y’izi nshingano yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG).

Muri iyo minisiteri kandi, Col. Claudien Bizimungu na we yagizwe Umunyamabanga wa Leta, nk’uko bigaragara mu tangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Bizimungu yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Brigade ishinzwe ubwubatsi mu ngabo z’u Rwanda.

Mu bahawe inshingano zo kuba abadipolomate, Lt. Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, asimbuye Amb. James Kimonyo.

Karake ni umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano (NISS), anaba Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Maj. Gen Bayingana Emmanuel yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ya Israel, asimbuye Amb. Gatera James. Bayingana yabaye mu myanya itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, harimo kuyobora amashuri ya gisirikare no kuba Umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.

Col. (Rtd) Ruhunga Jeannot we yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, asimbuye Shyaka Anastase.

Ruhunga yamenyekanye cyane nk’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ni mu gihe Christine Nkulikiyinka yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne. Nkulikiyinka yari asanzwe ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi no mu bindi bihugu by’i Burayi.

Perezida Kagame kandi yashyizeho abayobozi bashya mu bigo bya Leta, barimo Chantal Tuyishimire wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Louise Kanyonga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS, Maximilien Byilingiro agirwa Umuyobozi Mukuru wa REG na ho Michelle Umurungi agirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *