Abarimo Sinduhije na Barankitse bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Nyandwi Sylvestre yatangaje ko uru rwego rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi abantu barimo: Alexis Sinduhije uyoboye ishyaka MSD na Marguerite Barankitse washinze Maison Shalom.

Harimo kandi: Umunyamabanga wa MSD; François Nyamoya, Melchiade Biremba, Nibigira Jean Claude, Niyukuri Nicolas, Gad Albert Bahati, Lievin Ndayiragije n’abandi batarashyira ahagaragara.

Mu itangazo yashyize hanze, Nyandwi yasobanuye ko aba bose bagize uruhare mu bitero bitatu biherutse kugabwa mu ntara ya Bujumbura na Gitega birimo icyagabwe mu nkengero z’ikibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, kandi ngo byose byayobowe na Sinduhije.

Yagize ati: “ Sinduhije Alexis ni umuyobozi w’agatsiko kateye gerenade mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru w’ubukungu, Bujumbura mbere no muri uku kwezi kwa Nzeri.”

Nyandwi yasabye ibihugu bicumbikiye aba bose (bivugwa ko ari ibyo muri aka karere), kubashyikiriza u Burundi, ubutabera bukabakurikirana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *