Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ndetse n’uwabaye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, rubakekaho uruhare mu kubaka inzu zisondetse ziri mu mudugudu wa Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa Dubai’.
Abandi batatu batawe muri yombi ni: uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, Nyirabihogo Jean d’Arc wabaye umuyobozi wa One Stop Center muri Gasabo na Enjenyeri w’akarere ka Gasabo, Bizimana Jean Baptiste.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye KT Press aya makuru, asobanura ko koko itabwa muri yombi ry’aba batanu rikozwe mu gihe hakorwa iperereza ku isondekwa ry’izi nzu ziri mu kagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya.
Ikibazo cyo ‘Kwa Dubai’ cyavuzweho cyane mu kwezi gushize ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga videwo y’uwaguzemo inzu ikaza kumusenyukiraho, atakamba, asaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo arenganurwe.
Perezida Kagame, tariki ya 28 Werurwe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamabaganga nshingwabikorwa b’utugari, yavuze kuri iki kibazo, abaza abarimo uwayoboraga Gasabo na Meya w’umujyi wa Kigali uwahaye Nsabimana uburenganzira bwo kubaka inzu zisondetse, aboneraho gusaba Minisitiri w’ibikorwaremezo kubikurikirana.
Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abanyamakuru tariki ya 17 Mata, iki kibazo cyagarutsweho, bimenyekana ko imiryango 18 yakodeshaga inzu mu mudugudu w’Urukumbuzi ndetse n’5 yaguzemo inzu, isabwa kwimuka by’agateganyo.
Ubugenzuzi bwakorewe muri uyu mudugudu bwagaragaje ko inzu 60 zigomba gusenywa, zikongera kubakwa, naho 54 zikavugururwa. Izirimo zose ni 114.



