Itsinda ry’abaririmbyi bo muri Tanzaniya, Navy Kenzo, ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru banze kunywa amazi bagenewe, kubera ko hariho udupapuro turanga kampani itunganya ayo mazi ya Kinju ngo birindaga kuyamamaza.
Mu bibazo babajijwe n’itangazamakuru, harimo kubazwa impamvu banze kunywa ayo mazi bari bagenewe, mu gusubiza, aba bahanzi bavuze ko nta mpamvu yo gufata mu ntoki zabo icupa ry’amazi ririho ibirango bya kampani iyakora kandi ntamikoranire bafitanye yo kubamamaza.
Kuri bo ibi byakabereye isomo abahanzi bose, ngo igihe kampani zidashishikajwe no gushyigikira abahanzi ngo nta muhanzi wagakwiye gukora ikintu icyaricyo cyose cyatuma hari ifoto ifatwa uwo muhanzi afite ikirango cya kampani iyariyo yose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Navy Kenzo n’itsinda ry’ababaherekeje, bageze i Bujumbura ku wa 01 Nzeli, biteganyijwe ko bazataramira abakunzi babo kuri iki cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2017 kuri Lacoste Beach.
.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


