Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda zibutse bagenzi bazo bishwe ku matariki 11 na 12 Ukuboza mu 2015.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuwa 11 Ukuboza 2015, nibwo ibigo bitatu bya gisirikare byagabweho ibitero n’abantu bitwaje intwaro barwanya manda ya gatatu ya perezida Nkurunziza. Ibi bitero bivugwa ko byakurikiwe n’ibikorwa bias nko kwihorera kw’inzego z’umutekano mu duce twaranzwemo ibikorwa by’imyigaragambyo yamaganaga iyi manda aho ngo hishwe abaturage batari bacye.
Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ukuboza, muri Regina Pacis, mu Mujyi wa Kigali ahari hateraniye Abarundi bagera kuri 200, humvikanaga indirimbo z’Ikirundi n’amasengesho ari nako hacamo hakumvikana amarira nk’aho umugore umwe yibutse uko musaza we yishwe kuwa 12 Ukuboza 2015.
Undi Murundi witwa Darcy, izina bamuhaye ku mpamvu z’umutekano we, nawe yibutse uko abashinzwe umutekano binjiye mu mazu bakica ikinyeganyeze cyose ndetse bagafata ku ngufu abagore mu gihe ababikoraga ari bo bari bashinzwe kubarinda.
Uku kwibuka kwaje mu gihe kuwa gatanu ushize, umuhuza mu bibazo by’Abarundi, Benjamin Mkapa, yatangaje ko gukomeza kuvuga ko ubutegetsi buri mu Burundi bunyuranyije n’amategeko ari uguta umutwe.
Undi murundi w’impunzi witwa Serge we avuga ko Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Burundi.agira ati: “ Iyo twumva abantu baburirwa irengero, ubwicanyi, n’ubundi bugizi bwa nabi bikorwa buri munsi tukanumva uwitwa umuhuza avuga ko iriya guverinoma yemewe n’amategeko biteye ison i .”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’ibi bintu byatangajwe nk’uko RFI ivuga, bamwe bahangayikishijwe nuko hashobora kwaduka ubundi bugizi bwa nabi mu Burundi.
Ubwo bwicanyi bwakozwe ku matariki yavuzwe haruguru, buvugwa ko ari bwo bukabije bwabaye mu gihe gito nyuma yo guhirika ubutegetsi kwapfubye muri Gicurasi 2015. Guverinoma y’u Burundi yavuze ko hapfuye abantu 87, mu gihe Loni yo yatangaje ko hishwe abasivili 200.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




