Bamwe mu bakunzi b’umukino wa basketball baganiriye na Bwiza ku munsi wa nyuma w’irushanwa, bashima uburyo u Rwanda rushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo no guha urubyiruko amahirwe yo kugaragaza impano zarwo.
Eddy, Umurundi utuye mu Bubiligi, yagize ati: “Nk’Abanyafurika, biradushimisha kubona igihugu cy’u Rwanda gifite Umuyobozi ukunda abaturage be kandi agashyigikira siporo, yubaka ibikorwa byiza nk’iyi BK Arena. Ndatekereza ko muri Afurika atari henshi wasanga inzu nk’iyi.”
Yakomeje agira ati: “Naje gushyigikira ikipe ya RSSB Tigers Basketball Club kuko nkunda umukino wa basketball. Intsinzi y’u Rwanda ni intsinzi y’Abarundi ndetse n’Abanyafurika muri rusange, kuko ari igihugu kiduhagarariye neza mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”
Umugande witwa Okero, wari kumwe n’itsinda rye ryaturutse muri Uganda ryaje kwihera ijisho imikino ya Basketball Africa League (BAL), yavuze ko yanyuzwe n’imitegurire y’irushanwa ndetse n’isuku n’umutekano byaranze Umujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Nashimishijwe n’imitegurire y’irushanwa n’uburyo ryagenze. Uko abantu binjiraga nta muvundo, ndetse n’uburyo inzego z’umutekano zayoboraga abantu, byanyeretse ko hari byinshi tugomba kwigira ku Rwanda. U Rwanda rwadusigiye isomo rikomeye mu gutegura ibirori mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Ikindi cyanshimishije ni ukubona Perezida Paul Kagame yitabira imikino hafi ya yose, by’umwihariko akaza gushyigikira ikipe y’u Rwanda. Kuba ari umufana nyakuri, akicarana n’abandi bafana, ni ibintu byadushimishije kandi bigasigira umukoro abandi bayobozi.”
Ku ntsinzi ya RSSB Tigers, yavuze ati: “Kuba ikipe ya RSSB Tigers yegukanye igikombe, yaragikoreye kandi yari igikwiye kuko yitwaye neza kuva mu mikino ibanza. Nkatwe abafana bayo twavuye muri Uganda twishimiye cyane iyi ntsinzi.”
Irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryabaye ku nshuro ya gatandatu ryitabiriwe n’abafana benshi baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri byo harimo Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), u Bubiligi, u Bufaransa, Kenya, Tanzania, Uganda, u Burundi, Sénégal, Nigeria n’ibindi bihugu byinshi.




