Afurika yunze ubumwe yatangaje ko hari amakuru yizewe avuga ko mu bihugu 5 byo mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika birimo na Uganda hamaze gusesekaramo abarwanyi bo mu mutwe wa ISIS uzanzwe uzwi mu bihugu bya Iraq na Syria.
Aba barwanyi bagendera ku matwara y’idini ya kisilamu, bivugwa ko bahoze ari bamwe n’abo mu mutwe w’iterabwoba wamenyekanye guhera mu myaka yashize nka Al Qaeda ariko nyuma bakaza kwitandukanya, gusa uyu ukaba ukomeje kugenda ukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye by’ubwiyahuzi n’ibindi.
Spyreports dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusanzwe aba barwanyi byavugwaga ko bari mu bihugu bine hatariyongeraho Uganda, ari byo Congo (DRC), Somalia, Tanzania ndetse na Mozambique.
Amakuru ko aba barwanyi bamaze gusesekara muri Uganda rero, ashingira ku bayoboke b’idini ya Isilamu bari baherutse gutabwa muri yombi mu musigiti wa USAFI uherereye mu gace ka Kisenyi mu mujyi wa Kampala bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye byiganjemo iby’iterabwoba, aho amakuru avuga ko basanze bakorana n’uyu mutwe umaze kumenyekana no mu Burengerazuba bw’Afurika.
Aba basilamu ngo bajyaga gutorezwa mu bihugu bya Iraq na Syria hanyuma bakagaruka muri Uganda gutoza abandi no gutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye na gahunda yabo y’iterabwoba ndetse bakaba bari banafite gahunda yo gushaka abanyamuryango muri Afurika y’Uburasirazuba hose.
Iki kinyamakuru kivuga ko muri Uganda aba barwanyi bari bamaze kuzuza amashuri bazajya bigishirizamo abana bato bo mu karere ibijyanye n’amatwara yabo ndetse bujuje n’umusigiti bazajya basariramo kugira ngo babone uko babiyegereza.
Kugeza ubu, abana basaga 100 bari mu maboko ya polisi nyuma yo kubagobotora mu maboko y’abo baterabwoba, aho bari baratangiye ibikorwa byo kubigisha amatwara yabo.
Mu bikorwa aba basilamu bakoraga harimo gushimuta abana hagamijwe kujya kubigisha ndetse no kubashimuta bagamije kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa byabo, aho bari baherutse kwishyurwa asaga Miliyoni 700 z’amashilingi ya Uganda bayahawe n’ababyeyi b’umwana witwa Susan Magara bari bashimuse bavuga ko nibatayabishyura bamwica.


