Igipolisi cy’u Rwanda cyaburiye ababyeyi cyangwa abandi barera abana bakabahatira kujya mu mihanda gusabiriza kivuga ko ukora ibi ashobora gukatirwa imyaka igera kuri 3 y’igifungo.
Ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi mu ntara hakunze kugaragara abantu bafite ingeso yo gusabiriza mu mihanda, ahanini biganjemo abagore n’abana, aho usanga rimwe na rimwe basaba abagenzi bari muri za gare cyangwa bagatera ahabera inama basaba amafaranga cyangwa ibyo kurya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abandi nk’abagore usanga baheka abana bakajya mu nzira zinyuramo abantu benshi kuva mu masaha ya mugitondo kugeza nimugoroba bagenda basabiriza bitwaje ko bafite ubumuga cyangwa ibindi bibazo.
Yego bamwe bafite ubumuga butakira nko kutareba cyangwa ugasanga baracitse nk’amaboko cyangwa amaguru bakagenda bacungwa mu tugare n’abana babo basabiriza.
Kuri Polisi y’Igihugu ariko ibi ngo ni “ingeso mbi” ndetse n’icyaha gihanirwa n’amategeko.
Ingingo ya 691 y’itegeko ngenga n° 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 iteganya ko umuntu wese ukoresha, agashishikariza, agafata cyangwa agashora umwana mu gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri ibiri.
Iyi ngingo ikaba yongeraho ko iyo umwana yakoreshejwe mu gusabiriza afite ubumuga bwo ku mubiri cyangwa mu mutwe, igihano gishobora kugera ku myaka 3 y’igifungo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere n’Igipolisi cy’u Rwanda, hakaba havugwamo ko Abanyarwanda bashora abana muri ibi bikorwa bazabihanirwa.
Igipolisi kivuga ko abana boherezwa mu mihanda bahuriramo n’ibibazo bikomeye nk’aho gitanga urugero rw’ibyabaye muri Mata ubwo abantu bacanaga mu buvumo buri mu mujyi wa Kigali abana babiri bo ku muhanda bari bihishemo bahasiga ubuzima biteza uburakari kugeza mu nzego zo hejuru z’igihugu.
Mu mwaka ushize, nibwo perezida kagame yasabye ko buri mwana w’Umunyarwanda agomba kujya ku ishuri kugirango azagirire igihugu akamaro.
Nyumay’aho, Intara y’Uburasirazuba yaje gutangaza ko abana 24,092 bari barataye ishuri barisubiyemo. Ariko muri Ngororero, ho mu Ntara y’Uburengerazuba, ubushakashatsi bwakozwe n’abagize inteko ishinga amategeko bwatanze imibare iteye agahinda, aho mu bana 7395 bari mu mashuri muri Kamena 2016, abagera ku 2992 bari baritaye.
Itangazo rya polisi ryo kuri uyu wa Mbere rikaba ryagiriye inama abasabiriza bose mu gihugu kuva mu mihanda ahubwo bagatangira imishinga mito yabaha amafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


