Abasabye akazi mu karere ka Musanze batunguwe no kubona itangazo ribamenyesha kujya gukorera ikizamini mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riherereye i Rukara mu karere ka Kayonza, intara y’Iburasirazuba kandi bamwe muri bo bari abashomeri batanagira n’urwara rwo kwishima.
Hashize igihe kirekire akarere ka Musanze gatanga imyanya y’akazi ariko bikarangira bamwe mu bakoze ibizamini bibuze mu batsinze ndetse n’abatsinze ntibinjizwe mu kazi mu myanya batsindiye.
Aha ni naho inzego zifite aho zihuriye n’umurimo harimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ( MIF0TRA), ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rishyinzwe imiyoborere myiza ( LARGA ) hiyongeyeho n’ubuyobozi bw’akarere, hashyizweho gahunda yo kujya hakorwa ibizamini hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abasabye akazi mu karere ka Musanze bacyibona ku rutonde rw’agateganyo (Shortlisted ) bagomba gukora ikizamini cyanditse tariki ya 25/07/2022 kugeza ku ya 29/07/2022 ntibishimiye itangazo kasohoye kuko abenshi muri bo ngo basanzwe ari abashomeri bakibaza aho bazakura amafaranga y’urugendo (ticket ), ay’icumbi, ifunguro n’ibindi. Baravuga ko akarere kabikoze kagamije kubananiza no kugabanya umubare wabo (Minimiser).

Umwe muri bo waganiriye na BWIZA uri ku rutonde rw’abahatanira umwanya w’imiyoborere myiza mu murenge (Good Governance and Specific Program Officer) ariko utashatse kwivuga amazina ye, yavuze ko yatunguwe no kubona azajya gukorera ikizamini cyanditse mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba kandi i Musanze n’aho haba ibigo byinshi bifite ibyumba bifite mudasobwa (Computer rooms).
Agira ati: “Natunguwe n’itangazo nabonye ryasohowe na Meya wa Musanze amenyesha abasabye akazi ko bazakorera ikizamini mu karere ka Kayonza. Mu gutekereza kujyana abazakora ikizamini mu karere ka Kayonza, birengagije ko turi abashomeri. Ese ubwo itike nayikurahe koko ndi umushomeri? Ese ubwo nk’umuntu uzakora ikizamini saa mbiri (8h00), nzagenda ryari? Ese nzarara hehe? Ibi biransaba kwitwaza inzitiramubu nkirarira mu rutoki cyangwa mu ishyamba kugira ngo mbone uko nakora ikizamini neza ntakererewe. Batugoye peeee!!!.”
Mugenzi we wasabye umwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, avuga ko bitumvikana ukuntu umuntu ava i Musanze akajya gukorera ikizamini cy’akazi mu karere ka Kayonza.
Agira ati: “Ntibyumvikana ukuntu nava i Musanze, nkajya gukorera ikizamini cyo kuba Gitifu w’akagari mu karere ka Kayonza. Ese, nta sano byaba bifitanye n’ibimaze iminsi bivugwa mu karere ka Musanze, aho umuntu yatsindaga ikizamini, umwanya ugahabwa utaragikoze? None n’aho bahinduriye imikorere y’ibizamini, batangiye kutunaniza gutya? Ni gute natega, nkajya i Rukara muri Kayonza, mu ntara y’iburasirazuba ngiye gukorera umwanya wa Gitifu w’akagari mu bantu ibihumbi bibiri (2.000 ) hifuzwamo makumyabiri na batanu (25)? Njye ntabwo nzajyayo. Ni ukuvuga ngo batwirukanye tudakoze ikizamini.”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avugana na BWIZA , yasobanuye ko gushyira ahagaragara itangazo rimenyesha abatoranijwe gukora ibizamini byanditse ko bazakorera mu karere ka Kayonza, batabikoze bagamije kunaniza abakandida, ahubwo ko byateguwe ku bufatanye na RALGA kandi ari yo ifitanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, ari yo mpamvu bose mu Rwanda bazakorera mu karere ka Kayonza.
Yagize ati: “Kohereza abakandida bacu gukorera ikizamini cy’akazi mu karere ka Kayonza, si twe twabisabye ahubwo byakozwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rishinzwe imiyoborere myiza kandi ko bitakozwe kubera kubangamira abakandida, ahubwo byakozwe hagamijjwe guhuriza abakandida hamwe mu kigo cya UR-RWANDA ya Rukara kuko na yo iri muri bimwe mu bigo bifitanye amasezerano (Partnership) na LARGA; ari nayo mpamvu tubasaba kujya gukora ikizamini biyizeye, bagatakaza iyo ticket ariko bakajya gukora. Si bo bonyine bazajya i Kayonza kuko n’aba Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Nyabihu, Ngororero n’ahandi bazajyayo. Ntagahimano rero karimo.”
Amakuru BWIZA ifite ni uko mu minsi ishize hari uturere twakoreshereje ibizamini ahandi hantu hatari mu ishami ry’iyi kaminuza, i Rukara. Urugero ni nk’abakandida basabye akazi muri Nyamasheke bakoreye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye kuva tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Gicurasi 2022.
Abakandida baribaza niba koko RALGA ifitanye amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda, bitashobokaga ko bakorera i Musanze, kuko na ho iyi kaminuza ihafite ishami ry’ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’inyamaswa riherereye mu murenge wa Busogo (CAVM-Busogo) mu bilometero bike uvuye ku biro by’akarere.
Setora Janvier

48 Responses
Abasabye akazi mu karere ka Musanze barinubira koherezwa gukorera ikizamini mu ntara y’Iburasirazuba
Bagiye bareka guteta ariko none se uwa Rusizi ntiyari kuzaza I musanze iyo gishirwa Musanze? Uwa Ngoma se? Cyangwa Kirehe? Abanyamusanze mureke kwikunda no guteta

Ntabwo Exam igenewe abatuye I Musanze abantu Bose basabye akazi Aho bari hose mugihugu bagomba koroherezwa rero tujye tureka complain zo kwikunda nonenese umuntu wa Kayonza ntabwo yari kujya I Musanze??

Bariya babajije ikibazo bibarije. Abandi batabajije numva wenda barabonye ko bo ntacyo bibatwaye cg bakaba barahebeye urwaje bakamiriranya. Igihari ni uko iyo gahunda yo kuzengurutsa umuntu igihugu cyose ajya gukora ikizamini cy’aho atuye bitari fair. Ubuyobozi bukwiye kureba uko bwakorohereza abanyarwanda cyane ko no muri iyi minsi hari ubukene bw’amafaranga bukabije.

Waretse kwikunda se uwakubwiye ko abagakeneye bakorera musanze gusa ninde ku buryo uvuga gutyo cyangwa duhe imibare turebe ukurikije uturere uko abaturage basabye akazi turebe nimba musanze ifite benshi kuruta Kayonza. Mwagiye mureka

Ariko dore umuryo yewe mbonye ko abakozi bashinzwe iyi serivisi mu karere ka musanze bagowe pe umukandida nk’uyu wikunda ubwo nagera mu kazi bizagenda gute? Ngo ntiyajya ahandi gukorerayo ikizamini nayo yaba criteria igukuramo nihahandi bagusaba gukora amasaha y’ikirenga uti 17h zageze.

Ariko umuntu ntashobora gutanga igitekerezo adasebanyije. Uwo wumva azakorera musanze gusa c yashinze business ye ko afite imyumvire ikiri hasi

Mukananirwa kutubariza aho amanota yacu yaheze kubakoze ku myanya y’abayobozi b’amashami none muri mu miteto kujyayo no kutajyayo ni ubushake bwawe ariko vana umunwa aho abashomeri ni benshi ntibaba I musanze gusa kdi twese mu gihugu tuzakora na Rusizi wajyayo uvuye Kirehe

Ese kuki badasohora amanota y’abayobozi b’amashami bakoze ibizamini hirya no hino. urugero nka Nyaruguru hagiye gushira amezi 2 bakoze interview . Ese habura iki? Rubavu n’ahandi muri rusange. Ikigaragara bashobora kuba harimo amanyanga mumitangarize y’amanota no mumitangire y’akazi muri rusange. MIFOTRA nibikurikirane kandi ishyireho ibihano ku turere dutinda gutangaza amanota y’abakandida bakoze ibizamini.

Ariko turacyafite ikibazo, none akarere niba kabuze salle ya computer yakwakira ababasabye akazi bose, igashaka ahantu yahuriza abazakora exam ubwo bakoze ikosa, twibuke ko na exam ikorwa hashoweho ingengo y’imari ya leta kuko nka INES Ruhengeri yacaga Akarere 5000Frw Akarere kagomba kwishyurira buri mukandida bazakira kandi naho network yaho ikemangwa. Nibadutunganyirize iyi system y’ibizamini ahubwo bashyireho online remote control kuburyo buri wese wenda yakoresha smartphone, tablet, laptop ifite webcam kuburyo bifasha buri wese gushaka place iri safe yakoreramo kandi bakamukurikirana remotely. Kandi ikindi ibi bibazo dukora muri Mifotra nabyo babyigeho kuko bishobora kuba byivangavanga muri system koko hari igihe banatanga ikibazo kidafite igisubizo. babirebeho neza rwose.

Egoko njye nditeguye rwose ahubwo muzabahirize igihe ubundi tubitsinde naho abo ba nyamiteto rwose baduharire imyanya ndumva bafite uko babayeho. twe twazungurutse urwanda rwose tugashaka none mwe ngo ntimwajya RUKARA

Sinzi niba uwashyizeho iyo gahunda yarabanje kureba ku bushobozi bw’ababa bagiye gupiganirwa iyo myanya y’akazi, cyane ko nyine baba banashaka akazi kuko ntako bari bafite. Abantu hanze aha barakennye. Ababishinzwe bakwiye gushaka igisubizo cyorohereza abanyarwanda, ntihagire ubuzwa amahirwe n’uko ari umukene atabashije kubona ticket imuvana i Rusizi imugeza i Kayonza (Tour du Rwanda neza neza)

Ahubwo bazamushakire n’imodoka imutwara gukora ikizamini,kuko ndumva akazi wagira ngo ntagashaka pe

NTI MUGATETE

Nti mugatete

Nti mugatete hose ni iwacu I Rwanda

Kuko Amanota y’abayobozi n’amashuli cg n’ayandi muri rusange ko atinda gutangazwa? ubwo nta kintu cya ruswa kiba kibyihishe inyuma? urugero nko mu Karere ka Nyaruguru na Rubavu; Gakenke n’ahandi muri rusange. Leta nibisuzume kandi ibikemure.

Ahubwo bazadufashe bashyireho site ebyiri cg eshatu.
Kubera ko kuva Rutsiro, Karongi,Nyamasheke ukajya I Rukara ni kure cyane ariko bashyizeho ama site atandukanye byakoroha bikorohera n’Abandi.
Murakoze

Ntago umuntu ateta! Aravuga ukuri. Neba Larga ifitanye amasezerano na UR, kuki Nyanza abakoreyeyo exam bakoreye kubigo by’amashuri yo muri Ako karere? Kamonyi ko baherutse gukorera mukigo cy’amashuri yaho. Ahubwo nsanga institution
Runaka ziba zifite inyungu zikurikiye ahari site izakorerwaho exam. Rero nkurikije abamaze gutanga ibitekerezo nsanga institution yajya ishyira site ya exam Aho isanzwe ikorera.ndakeka nta karere katagira secondary school zifite laptop. Hari uturere twinshi tubikora kdi bikagendaneza.

Ikibazo suko kizakorerwa ikayonza ikibazo ni amasaha bagize ayahafi Kandi kugirango ugikore nuko waba waraye ikayonza numva njye bakagombye gushyira nibura 10h00.

Muri Gahunda yogutanga akazi LARGA n’uturere ndetse na Mifotra nibahindure imikoreshereze y’ibuzamini kuko ndabona hakwiye kujyaho system nshya yo kubaza kuri interview.Bakakubaza hari IT uhita ushyira amanota yawe muri account yawe ukagera hanze uyabona.Naho gukora interview bikamara ukwezi amanota atarasohoka ntabwo twabishyira amakenga.Mufotra mufate umwanya ibi bintu ibyigeho cyangwa interview zivanyweho niba wagize amanota ya mbere muri written bahite baguha akazi.Interview ahaaa