Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni b’inzirakarengane yasize ingaruka zikomeye ku gihugu by’umwihariko ku baburiye ababo muri iyi jenoside. Kimwe mu bikomeje guhangayikisha imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu n’igihugu muri rusange ni uko hari ibihugu bikigenda biguru ntege mu gufata no kohereza abakekwaho uruhare bakidegembya.
Umuryango ushinzwe kugaragaza abihishe hirya no hino basize bakoze jenoside mu Rwanda (GFTU) utangaza ko abantu basaga 500 bakihishe mu bihugu bitandukanye harimo abatarafatwa n’abagikingiwe ikibaba n’ibihugu bahungiyemo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, umushinjacyaha mukuru wa repubulika Richard muhumuza yatangaje ko uyu muryango (GFTU) werekana ko hari benshi bakiri mu bwihisho; anashimira ibihugu byafashe iya mbere mu gukorana n’u Rwanda mu iyoherezwa mu Rwanda ry’abakekwaho uruhare muri jenoside ngo baburanishwe.
[ad id=”44145″]
Yagize ati, “Turashimira ibihugu byiyemeje gufatanya n’ u Rwanda bikaba byaramaze kohereza mu gihugu ba ruharwa mu bakekwaho uruhare muri jenoside, ariko kandi ducyeneye ko n’abandi bihishe ko bazanwa mu Rwanda bagashyikirizwa ubutabera.”
Ibi umushinjacyaha yabitangaje nyuma y’aho u Rwanda rwari rumaze kwakira abagabo bakekwaho uruhare muri jenoside boherejwe n’igihugu cy’u Buholandi ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu ari bo; Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba.
Umuryango ugamije kugaragaza abihishe basize bakoze jenoside (GFTU) ukomeza uvuga ko abenshi muri aba bashakishwa bihishe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu Bubiligi no mu Bufaransa; abandi bakaba bari mu bihugu by’Afurika no mu bihugu by’abaturanyi nka Congo na Uganda nkuko Xinhuanet ibitangaza.
[ad id=”44145″]
Bimwe mu bihugu byagaragaje ubushake bikohereza abakurukiranyweho kugira uruhare muri jenoside ni nk’igihugu cya Canada cyohereje Dr Leon Mugesera, leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje Leonard Munyakazi n’ibindi.
Nubwo hari icyakozwe mu kunga abanyarwanda no kubaha ubutabera bwubaka, haracyari bamwe bakihishe kandi bakurikiranyweho uruhare rukomeye nka Kabuga Felecien ushinjwa ibyaha birimo no gutera inkunga ubwicanyi, Protais Mpiranya wari ukuriye itsinda ryarindaga umukuru w’igihugu na Bizimana August wahoze ari minisitiri w’ingabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com


