Abashaka kudutera ntibazi ubushobozi dufite- Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni atangaza ko abo yise abanzi b’iki gihugu bashaka kugihungabanyiriza umutekano babiterwa n’uko batazi ubushobozi gifite.

Avuga ko aba banzi ba Uganda bagomba kuba bagira ubwoba iyo babonye uburyo iki gihugu gishobora gufata ingabo zacyo, kikazishyira mu gikorwa nyir’izina. Museveni ntatangaza abanzi ba Uganda abo ari bo.

Ubwo yafunguraga inganda eshanu mu Karere ka Mukono kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yavuze ko abona abashaka gutera Uganda baba bashaka kwikoraho babitewe no kutamenya.

Ati “ Uganda iratekanye. Narabivuze na mbere hose ko abashaka guhungabanya igihugu cyacu batazi ubushobozi dufite. Burahambaye.”

Yongeyeho ati “ Iyo tuvuye mu birindiro, ntiwaturokoka iyo ari wowe nyirabayazana.”

Amagambo ya Museveni aje mu gihe u Rwanda na Uganda birebana nabi. Ni nyuma y’amakuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zegerejwe umupaka wa Uganda ariko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango agatangariza Bwiza.com ko iyi ngingo ntacyo yayitangazaho.

Inkuru bifitanye isano:  https://bwiza.com/biravugwa-ko-u-rwanda-rwaba-rwashyize-abasirikare-benshi-ku-mupaka-warwo-na-uganda/

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ni mu gihe kandi u Rwanda rushinja Uganda gufasha abashaka kurugabaho ibitero. Ibi birego Uganda ntiragira icyo ibitangazaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *