Abashinja Leta ya Nkurunziza ubwicanyi ngo ni abasize bagaritse imbaga bagahunga

Sangiza iyi nkuru

Icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Gaston Sindimwo yatangaje ko ibibazo byose biri muri iki gihugu byatewe n’Ababiligi ndetse ko kuva mu gihe cy’ubukoloni Ababiligi ari bwo batangiye gutegura amacakubiri mu Burundi ku va Rwagasore yabasaba ubwigenge.
[ad id=”44145″]
Ibi Sindimwo yabivuze mu kiganiro yagiranye na radiyo y’igihugu cy’u Burundi bamubaza kubyerekeye raporo y’umuryango wa FIDH iherutse gusohoka, ko mu Burundi hari gutegurwa Jenoside
Gaston Sindimwo yagize ati “Twashakaga kumenyesha Abarundi n’amahanga ko twebwe ibyo bya za raporo bitakidukanga, hashize imyaka myinshi badushinja itsembabwoko, ababidushinja ni abavuye mu Burundi basize bishe abantu mu gihe bigaragambyaga mu mihanda bavuga ko ngo barwanya manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu, kandi iyo manda yari yemewe ahantu hose”.
Ati “Urukiko rw’Arusha rwari rwaremeje manda ya gatatu y’umukuru w’igihugu, Urukiko ruharanira itegeko nshinga rwarayemeje, none ubu barimo barasakuza ngo hari itsembabwoko, raporo banditse ni raporo yuzuye ibinyoma gusa”
Icyegera cya Perezida Nkurunziza kivuga ko perezida ubwe yamenyesheje Abarundi bose n’amahanga ko nta tsembabwoko cyangwa igitekerezo cyaryo kizongera kuba muri iki gihugu cy’u Burundi mu gihe bakiri ku butegetsi. Sindimwo ati “Twebwe gahunda dufite uko turi ku butegetsi ni iyo guhindura u Burundi tukabugira ubw’Abarundi bose, ubwoko bwose n’intara zose nta numwe uhejwe”.
Ishyamba si ryeru hagati y’u Burundi n’Ububiligi
[ad id=”44145″]
Abategetsi b’u Burundi bababajwe bikomeye no kuba Sena y’igihugu cy’Ububiligi yafashe umwanya ikagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’U Burundi, ibi Gaston yabifashe nko gukomeza gushyamiranya impande zombi.
Ati “Twebwe uyu munsi tukiri ku butegetsi ntitwifuza kuba imbohe z’abanyepolitiki badukolonije, uyu munsi nibwo tumaze kumenya gutandukanya icyatsi n’ururo, ibyo babimenye ko tudateze kugira ubwoba kubera ko badushinjije itsembabwoko, twe tuzi neza ko nta tsembabwoko duteganya gukora mu Burundi”.
Akomeza agira ati “Icyo gihugu ( Ububiligi ) nicyo dushinja ibyabaye mu Burundi byose, Ababiligi nibo bateje amacacubiri mu Burundi, babwiye Abahutu bose bari abatware bati ni murekure ubutegetsi mureke hayobore Abatutsi gusa aho kwari ugutegura uko bazahindukira bakabwira Abahutu ko bahejejwe inyuma mu buyobozi, ibyo byose byari ugutegura amacakubiri
Abo babiligi nibo barahiye ko Nkurunziza adashobora kuyobora, bahakanye ko yiyamamariza manda ya gatatu ndetse banarahira ko nta matora azaba, Ababiligi nibamenye ko twakuze, kwakundi Rwagasore yababwiye ko tugiye kwishyira tukizana kuko twakuze, tuzabigana mu byiza bakoze tubagayire mu bibi bakoze”
Ibi yabitangaje mu gihe Sena y’Ububiligi yakiriye abatavuga rumwe na leta ya Nkurunziza mu biganiro, abashyigikiye Nkurunziza batunguwe no kwisanga batatumiwe muri ibyo biganiro.
[ad id=”44145″]
Igihugu cy’Ububiligi ni cyo cyakoronije u Burundi, Kwikoma Ububiligi ku Burundi bije nyuma y’uko iki gihugu cyari cyikomye n’u Rwanda n’ibindi bihugu n’ubundi buvuga ko ari cyo cyihishe inyuma y’imvururu ziri muri iki gihugu, ibi bikomeza kugaragaza ko leta y’Uburundi ihuzagurika mu gushaka umuti w’imvururu zimaze umwaka mu gihugu.
Gaston Sindimwo yemeje kandi ko ubuyobozi buriho ubu, bugamije guca iturufu y’amoko yokamye mu Burundi bagasenyera umugozi umwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *