Abashinjacyaha n’abagenzuzi batangiye amahugurwa ajyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga ibirego ku bakekwaho ibyaha, bikaba biteganijwe ko bizagabanya igihe cyakoreshwaga mu rubanza, kwihutisha amadosiye no gukora mu buryo bumwe.
Amahugurwa y’iminsi ine yatangiye ku mugaragaro ku ya 9 Kanama akazakomeza kugeza ku ya 12 Kanama.
Nk’uko byatangajwe na Marius Jules Ntete, umugenzuzi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA), ngo ibi biri mu rwego rwo koroshya imirimo y’abashinjacyaha, ibiganisha no kugabanya itinda ry’imanza mu bucamanza.
Ati: “NPPA yashakaga gukumira ikibazo cya dosiye nyinshi mu bushinjacyaha ndetse no gutangiza udushya no gukora neza muri serivisi zitandukanye dutanga buri munsi”.
Byongeye kandi, yagaragaje ko hamwe no gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga bamaze no gutegura ibintu bisa n’ibizakoreshwa n’ubushinjacyaha bwose mu gihugu, asobanura ko mbere, buri mushinjacyaha yakundaga gutegura inyandiko y’ibirego wenyine bigatuma ishobora no kuzamo amakosa.
Mu ijambo rye, Faustin Nkusi, umuvugizi wa NPPA yavuze ko gutanga ibirego mu buryo bwa elegitoroniki bizazana inyungu nyinshi.
Yabisobanuye agira ati: “Aho gutegura inyandiko y’ibirego haba hanze ya sisitemu cyangwa muri sisitemu bazabasha kugira ibirego biri muri sisitemu hakarebwa gusa ibyo ukekwaho icyaha akurikiranyweho kandi bagakurikiza inzira.” Yongeyeho ko ibi bizarushaho gutwara igihe gito.
Ati: “Bizorohera abashinjacyaha kubona ibirego byabo n’ibimenyetso ndetse n’amakuru yose akenewe ku byaha biregwa uregwa kandi bizaba inzira yoroshye yo gutegura dosiye izashyikirizwa urukiko”.
Nkusi yavuze ko aya mahugurwa azahabwa abashinjacyaha bose bo mu gihugu hose avuga ko iyi ari intangiriro kandi akaba yaratangiriye ku nkiko zisumbuye.


