Ubwo yakiraga indahiro z’abashinjacyaha bane, minisitiri w’intebe, Murekezi Anastaze yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukurikirana abantu bose bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, barimo n’abanyamahanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gukurikirana abakekwaho Jenoside barimo n’abanyamahanga bisabwe ubushinjacyaha mu gihe ibi byari biherutse gutangira ubwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabaga leta y’u Bufaransa ko bwakurikirana bamwe mu bari abayobozi babwo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu mpanuro minisitiri w’intebe yahaye abashinjacyaha bashya bane batangiye aka kazi kuri uyu wa 06 Ukuboza 2016, Murekezi Anastaze yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irasaba urwego rw’ubushinjacyaha gukomeza guha umwihariko amadosiye arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,”
Akomeza agira ati “Baba Abanyarwanda, baba n’Abanyamahanga mwatangiye gukoraho iperereza, bose bakabazwa ibyo bakoze binyuze mu iperereza ryiza, ryubahiriza amahame, amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, bakazagezwa mu nkiko z’u Rwanda cyangwa mu nkiko z’ibindi bihugu bagacibwa imanza ku kibazo kidasaza cya Jenoside.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bindi byaha ubushinjacyaha bwasabwe gushyiramo imbaraga mmu kubikurikirana harimo icuruzwa ry’abantu, gukurikirana abanyereza umutungo wa leta, gukurikirana abakoresha n’abacucuruza ibiyobyabwenge kuko by’umwihariko ibi bikurura ibindi byaha nko kwica, gukomeretsa, kwiba, gufata ku ngufu n’ibindi.
Abashinjacyaha bane barahiriye inshingano uyu munsi imbere ya minisitiri w’intebe ni Murigirwa Esther, Rusanganwa Augustin na Kamikazi Bizimana Christa bo ku rwego rwisumbuye na Ingabire Yvette uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


