HPdJj6iXQAE2fx0

Abashinzwe ibya gisirikare muri za ambasade bahawe ishusho rusange y’umutekano mu karere

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’Ingabo n’Ingabo z’u Rwanda, bagiranye ibiganiro ku mutekano n’abahagarariye ibihugu bitandukanye mu bya gisirikare (Defence Attachés – DAs) bemerewe gukorera mu Rwanda, ibagezaho ishusho rusange y’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ibikorwa RDF ikomeje gukora byo kubungabunga amahoro.

Ibi biganiro byahuje ba DAs n’intumwa zihagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye birimo Angola, Brazil, Ubushinwa, Denmark, Misiri, Ubudage, Ubuhinde, Ubuyapani, Jordan, Luxembourg, Ubuholandi, Senegal, Tanzania, Türkiye, Uganda, Ubwami bw’Ubwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).2 .jpg

Ibi biganiro bitegurwa mu rwego rw’ibikorwa bisanzwe bya Minisiteri y’Ingabo byo gukorana n’abahagarariye ibihugu byabo mu bya dipolomasi, bikaba urubuga rukomeye rwo gusangira amakuru, kugirana ibiganiro byubaka no kungurana ibitekerezo ku bibazo bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu, uw’akarere ndetse n’uw’isi muri rusange.

Ubwo yatangizaga ibi biganiro, Brig Gen Patrick Karuretwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye ikaze ababyitabiriye anagaragaza agaciro u Rwanda ruha ibiganiro bifunguye kandi bihoraho rugirana n’abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare.3

Yagize ati: “Uretse gutanga ishusho rusange y’uko umutekano uhagaze, ibi biganiro bidufasha gusobanura neza aho u Rwanda ruhagaze ku bibazo duhuriyeho. Binatuma habaho imyumvire imwe iboneye hagati y’inzego zacu z’ingabo n’ibihugu muhagarariye.”

Ibi biganiro bifunguye byahaye abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare mu Rwanda, amahirwe yo kuganira imbonankubone n’abahagarariye MoD na RDF, bikabafasha kurushaho gusobanukirwa ibyihutirwa mu bikorwa by’u Rwanda n’uko rubona umutekano w’akarere.

Minisiteri y’Ingabo ifata umuryango w’abahagarariye ibihugu mu bya gisirikare bemerewe gukorera mu Rwanda nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gushimangira umubano mu bya gisirikare, icyizere hagati y’impande zombi no guteza imbere ubufatanye bufatika mu bya gisirikare hagati y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.4 .jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply