Umugora wa perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yabajijwe niba hari ubufasha ubwo ari bwo bwose afitiye Abarundi bari mu bihe bikomeye by’inzara avuga ko kuri ubu icyo yabwira Abarundi ari ukubihanganisha no kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mwiza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na radio VOA, Denise Nkurunziza ati “Nababwira ngo nibihangane kuko ibihe nk’ibi hakunda kuba hariho inzara nyinshi cyane, kubera usanga imirima itarera, si uyu mwaka gusa kuko n’indi myaka tuba turindiriye ko imyaka yera ugasanga benshi bafite ubukene, rero nabasaba ngo bihangane”
Akomeza agira ati “Ibyo bafite babisangire kuko usanga twese tutanganye, hari abo ushobora gusanga hari icyo bafite, abo basangire n’abadafite, byose tubisangire mu rukundo no mu mahoro, njyewe ubwanjye icyo ndimo gukora, ndimo ndafakisha imfubyi kugirango dusangire noheli a bonne annee kuko kuvuga ngo urizihiza Noheli hari umuturanyi wishwe n’inzara cyangwa imfubyi ntibyaba ari byiza”
N’ubwo Abarundi benshi biganjemo imfubyi badahwema kwanga no kurwanya ubutegetsi bw’umugabo we, Denise Nkurunziza avuga ko yiyemeje kwita ku mfubyi n’abapfakazi.
Denise ati “Ndimo ndashakisha umuceri n’ibishimbo cyangwa agafanta kuko hari n’igihe baba bmaze igihe kinini batanywa agafanta, abana mbashyira ibiryohera murabizi ko bakunda ibiryohera”
Umufasha wa Nkurunziza kandi yasabye Abarundi bari mu buhungiro mu bihugu bitandukanye ko bataha kuko ngo amahoro yagarutse, ati “Nababwira ko hari amahoro mu gihugu, turarya tukaryama ni uko gusa hari ababica umutima ariko nababwira ko hari amahoro , turaryama ugasinzira”
Umugore wa Perezida Nkurunziza yanasabye Abarundi bose gusabana imbabazi kubera ibyaha bigiriranye bigahitana ubuzima bw’abatagira ingano ndetse abandi bagahunga igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abinyujije kuri twitter ye, perezida Nkurunziza nawe yifurije Abarundi bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire,
Bwiza.com natwe twifurije Abarundi iminsi mikuru myiza tunabararikira guhagarika ubwicanyi kuko bisenya igihugu aho kucyubaka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


