Abasirikari, abapolisi n’abasivili 25 baturutse mu bihugu 6 aribyo Comores, Kenya, Uganda, Sudani, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, bazamara icyumweru mu mahugurwa azabera mu kigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy) I Musanze, bahugurwa ku mategeko agenga intambara.

Colonel Jules Rutaremera, umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, atangiza iyi nama yagaragaje ko n’ubwo intambara ari mbi, iyo abayirwana bazi amategeko ayigenga bigabanya ibyangirika, yagize ati:“N’ubwo bwose intambara ari mbi, ariko ibyo yangiza byagabanuka mu gihe abayirimo basobanukiwe n’amategeko ayigenga.
Nko mu burenganzira bwa muntu, uri k’urugamba akamenya uburyo afata abari k’urugamba ndetse n’abataruriho, aha navuga abana, abagore, abarwayi n’abandi, mu by’ukuri usanga bakwiye kurengerwa mu bihe by’intambara”.
Yakomeje avuga ko abari muri aya mahugurwa bazamenya uburyo bwo gukorana n’imiryango yita k’uburenganzi bwa muntu nk’umuryango utabara imbabare, bakaba kandi bazabasha no gushyira mu bikorwa aya mategeko.
Muri aya mahugurwa hagaragajwe ko amategeko agenga intambara areba buri wese wayigiyemo, yaba ari Leta cyangwa imitwe yitwaje intwaro, kandi ngo kunyuranya na yo bihanwa n’umuryango mpuzamahanga.
Rose Mary Karamuta, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa aturutse muri Kenya, yabwiye Imvaho Nshya ko kwihugura muri aya mategeko bibongerera ubumenyi ku birebana n’uburyo uri k’urugamba yakwitwara.
Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amahoro Rwanda Peace Academy gihereye i Nyakinama, k’ubufatanye na Leta y’u Buyapani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com,src:imvaho


