Abasirikare b’u Burundi bari ku mupaka wabwo n’u Rwanda basabwe kurikanura

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko hari abatera u Rwanda baturutse i Burundi, igisirikare cyabwo FDNB (Force de Defense Nationale du Burundi) kirabihakana kigakangurira abasirikare babwo kuba maso.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta mutwe cyangwa abandi bantu bitwaje intwaro barunze ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

Mu gihe kandi hari amakuru yavugaga ko abaherutse gutera mu karere ka Nyaruguru mu Rwanda ko bari baturutse mu Burundi, uyu muvugizi abihakana avuga ko nta kimenyetso na kimwe cyangwa se abantu bari ku butaka bw’u Burundi bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bakoresheje umupaka wabo.

Iri tangazo igihe/Burundi gifitiye kopi, rikangurira abasirikare b’u Burundi bari ku mupaka wabwo kurikanura cyane kugira ngo barinde ubutaka bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *