Abasirikare b’igihugu cya Ethiopia batangiye kunugwanugwa ko aribo bashobora gusimbura ab’u Burundi mu mirimo barimo yo kugarura amahoro muri Somali, mu gihe hashize amezi agera ku icumi aba basirikare b’u Burundi batanahabwa umushahara wabo.
[ad id=”44145″]
Ibi kandi bikaba byarakuruye impamvu ishobora gutuma amasezerano u Burundi n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) bari bafitanye aseswa, ingabo z’u Burundi zikava muri Somalia.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, umuryango w’Afurika yunze ubumwe wandikiye AMISOM uyisaba gusubika gusimbura ingabo z’Abarundi ziri mu butumwa muri Somaliya byari biteganyijwe muri kwezi kwa cumi na kumwe.
Umudiplomate wo mu gihugu kimwe cyo mu Burengerazuba bw’isi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko bari mu biganiro byo gusimbuza Abarundi ingabo za Etiyopiya.
[ad id=”44145″]
Yavuze ko aricyo gishobora kuba cyaratumye, mu cyumweru gishize, Etiyopiya itangira gukura ingabo zayo zitari muri AMISOM muri Somaliya. Uwo mu diplomate yemeza ko ibyo biganiro bimaze kugera kure.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka umuryango w’Ibihugu by’Ubulayi ari nawo utanga inkunga nyinshi muri AMISOM watangaje ko uzagabanya amafaranga watanganga mu rwego rwo kotsa igitutu ubutegetsi mu Burundi kugirango bujye mu biganiro bya politike nabo batavuga rumwe.
Ibi kandi bikaba bifitanye isano n’icyemezo uyu muryango wafashe cyo kuzajya wishyura abasirikare b’u Burundi amafaranga yabo atabanje kunyuzwa kuri konti ya Guverinoma, ibi ugansanga byose ari ibyatuma u Burundi byivumbura bugasesa amasezerano bwari bufitanye na AU.
U Burundi bufite ingabo 5,400 muri Somaliya zigizwe n’abapolisi n’abasirikali.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


