Abasirikare b’urugamba bapfuye mu buryo budasobanutse (igice cya 2)

Sangiza iyi nkuru

Iki ni igice cya kabiri cy’abasirikare bo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo bapfuye mu buryo budasobanutse, ni nyuma y’iminsi ibiri gusa igice cya mbere nacyo gitambutse kuri uru rubuga Bwiza.com.
Kuri uyu munsi twakwibaza mbere na mbere ku musirikare benshi bazi Nobel Mayombo , uyu ni umusirikare wa Uganda wapfuye mu 2007, urupfu rwe rutera benshi intimba ku mitima dore ko yanapfuye mu buryo budasobanutse.
[ad id=”44145″]
Mayombo yavutse tariki ya 9 Mata 1965, muri District ya Kabarore muri Toro, apfa ku wa 1 Gicurasi 2007, afite imyaka 42 y’amavuko, ku buryo byanababaje benshi harimo na se umubyara icyo gihe wari ukiriho.
Uyu musirikare yavukanaga n’abandi bana 12, we akaba yari umwana wa 7, nyina Beatrice Rwaboni Abwooli akaba yaritabye imana mu 1997.
Ku myaka 20 ubwo Mayombo yari akirimo kwiga muri Kaminuza ya Makerere nibwo yatorotse ishuli ahita yinjira mu rugamba ubwo intambara yavuzaga ubuhuha, ingabo z’ishyaka NRA zari zihanganye n’iz’umunyagitugu Obote.
mayombo
Ubwo NRA yari imaze gufata ubutegetsi mu 1986, Mayombo yahise asubira kwiga muri Makerere arangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu mategeko (Law), nyuma aza no kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza nabwo yiga ibijyanye n’amategeko.
Ku myaka 29 Mayombo yari afite ipeti rya liyetona (Lieutenant Mayombo), akaba yaranatowe nk’umwe mu bari bagize ikipe y’abahanga bagombaga kuvugurura itegekonshinga rya Uganda bavanamo zimwe mu ngingo zakoreshwaga ku ngoma y’abanyagitugu Idi Amin Dada na Obote hongerwamo izindi.
Nyuma Mayombo yaje guhagararira igisirikare cya Uganda mu Nteko, Museveni aza no kumugira umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo za Uganda n’indi mirimo itandukanye irimo no guhagararira urwego rw’ubutasi.
Mu myaka 10 gusa Museveni yazamuye mu ntera ku mapeti uyu musirikare Mayombo, haruguru mu nkuru bigaragara ko ku myaka 29 yari afite ipeti rya Lieutenant, yagiye kugira imyaka 39 Mayombo yaravuye kuri Lieutenant, capitain, Major, lieutenant colonel ageze kuri full Colonel, ibintu bidapfa kubaho ku basirikare aho mu myaka 10 yaba ageze kuri aya mapeti yo hejuru.
Mu mwaka wa 2005, Col Mayombo yazamuwe mu ntera na Perezida Museveni aba Brigadier (Brig. Mayombo), ikimenyetso cy’urukundo n’ikizere yamubonagamo.
Urupfu rwa Brig Mayombo Nobel
Tariki ya 27 Mata 2007, nibwo Mayombo yafashwe n’uburwayi butunguranye ajyanwa kwa muganga (Kololo Hospital), abaganga batangaza ko bamusanganye indwara ikomeye y’urwagashya (acute pancreatitis), aribwa cyane mu buryo bukabije nk’uko bigaragara kuri Wikipedia.
Nyuma y’umunsi umwe gusa nibwo Mayombo yajyanwe mu bindi bitaro by’i Kampala (International Hospital kampala) kugirango yitabweho n’abaganga by’umwihariko dore ko yari n’umuntu ukomeye mu gihugu ariko biba iby’ubusa.
Tariki ya 29 Mata muri uwo mwaka, nibwo byabaye ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa i Nairobi muri Kenya, Museveni we ubwe akaba ari we watanze itegeko ry’uko Mayombo bamutwara mu ndege yo mu bwoko bwa Gulfstream IV, Perezida Museveni yagendagamo, bitewe n’urukundo yamukundaga kandi abona ubuzima bwe buri mu marembera agomba kwitabwaho vuba.
Ku wa Kabiri tariki ya 1 Gicurasi 2007, ku isaha ya saa cyenda (3:00PM) nibwo Mayombo yashizemo umwuka mu bitaro bya Agha Khan Hospitan biherereye i Noirobi (Kenya).
Kubera ko urupfu rwa Mayombo rwakoze ku mitima ya benshi harimo na Perezida Museveni, yanahise yishyiriraho ikipe y’abaganga b’abasirikare bagombaga gukora iperereza ku rupfu rwa mayombo yakundaga cyane.
Mu Ugushyingo 2007, nibwo bamuhaye ibyavuye mu iperereza, nawe aragenda arabika aranuma, mu mwaka ushize akaba aribwo umunyango wa Mayombo ndetse n’abandi batangazaga ko ibyavuye mu iperereza byagizwe ubwiru, urujijo rukaba rukiri mu bamukundaga dore ko binavugwa ko ashobora kuba yarazize uburozi.
[ad id=”44145″]
Tugarutse mu gihugu cy’igituranyi, umusirikare Adolphe Nshimiyimana wo mu Burundi, yishwe tariki ya 2 Kanama 2015, uyu musirikare nawe ibye byabaye amayobera.
N’ubwo tutari bwibande cyane ku mashuli ya Adolphe Nshimiyimana kuko bitangazwa ko yari ingere (make) ndetse n’igisirikare cye ko cyari icy’ishyamba gusa, ariko ni umwe mu basirikare Leta y’u Burundi ihora ishima ku bw’urugamba yarwanye kugeza CNDD FDD ifashe ubutegetsi.
adilphe
By’umwihariko kandi uyu musirikare akaba umwe bantu Pierre Nkurunziza yambitse umudari w’icyubahiro kubera ibikorwa yakoze, ubwo igisirikare cya Leta cyari gihanganye n’icya CNDD FDD na nyuma yaho ifatiye ubutegetsi.
[ad id=”44145″]
Ubucuti bwa Adolphe na Perezida Nkurunziza bwaje no kuvamo kugeza Nkurunziza ku butegetsi ngo bwatangiye mu 1995, ari nawo mwaka Nkurunziza yafashemo inzira akajya mu ishyaka CNDD FDD ryari ryatangiye kurwana n’ubutegetsi bwariho.
Ariko Adolphe Nshimirimana we yari asanzwe ari mu bantu ba mbere batangije ishyaka CNDD FDD, nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye mu 1993.
Nk’uko BBC yabitangaje, ngo Adolphe Nshimirimana yabaye mu bantu bategetse ingabo za CNDD FDD kugeza habayeho amasezerano yo guhagarika intambara hagati yawo na leta y’ u Burundi mu 2003.
Niwe wari ushinzwe ibiro bikuru byawo, mu gihe Pierre Nkurunziza yari umunyamabanga mukuru w’ishyaka. Adolphe Nshimirimana akaba yaranabaye imyaka myinshi mu Rwanda ari naho yize amashuli yisumbuye.
Uretse amabanga y’igihugu kuri Leta ya Nkurunziza yari azi, Gen. Adolphe Nshimirimana yari anazwi cyane muri karitiye avukamo ya Kamenge, gusa abantu benshi bakaba baramutinyaga kubera ubugome n’ ubwicanyi yagiye avugwaho, harimo n’ubwo mu Kamenge ndetse n’ubw’ababikira 3 b’Abataliyani yagiye ashyirwa ku mutwe na bamwe bakoranaga.
Urujijo ku rupfu rwe?
Tariki ya 13 Gicurasi 2015, nibwo abasirikare bari bayobowe na Gen Niyombare bagerageje Coup d’Etat irapfuba, uyu Adolphe Nshimiyimana wari unafite ipeti rya Jenerali akaba avugwa cyane ko ari mu bagize uruhare mu kuyihagarika.
Ubwo yicwaga, bamwe bavugaga ko ari abarwanya Leta bamuhitanye abandi bakavuga ko ari Leta ya Nkurunziza yamwihitaniye, bivugwa ko yarasiwe muri perezidansi y’u Burundi ngo agaragarije umukuru w’igihugu agasuzuguro no kudahuza nawe ku bayobozi bashya bagombaga kujya muri guverinoma, n’ibindi.
Gusa amakuru yatanzwe na Leta y’u Burundi ni uko ku wa 2 Kanama aribwo Gen Adolphe Nshimiyimana yiciwe mu Kamenge, Perezida Nkurunziza we ubwe yitangariza akababaro atewe n’urupfu rwe ndetse anatanga icyumweru cy’iperereza.
Nyuma y’iraswa rye, hari abafashwe bashyikirizwa inkiko ariko icurwa ry’umugambi wo kumuhitana ntawe urizi n’icyo yazize, ibanga rikaba rikiri mu bakuru kuko iperereza ryarakozwe.
Dore indi nkuru bifitanye isano (igice cya 1)
Iki cyari igice cya 2, ubutaha tuzabagezaho icya 3, nawe ushobora gutanga igitekerezo cyawe cy’umusirikare wazazamo.
[ad id=”44145″]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *