Iki ni igice cya Gatatu cy’abasirikare bo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo bapfuye mu buryo budasobanutse, ni nyuma y’iminsi mike igice cya mbere n’icya kabiri nabyo bitambutse kuri uru rubuga Bwiza.com.
Kuri iyi nshuro turibaza, ese Col Jean Bikomagu wayoboye igihe kirekire igisirikare cy’u Burundi yaba yarishwe na nde, ese yiciwe iki?
[ad id=”44145″]
1.Col Jean Bikomagu:
N’ubwo tutinjira cyane mu buzima bwa Bikomagu cyane mu myaka ye ya kera, amashuli n’indi mirimo yakoze mbere yo kuyobora Etat major y’u Burundi, uyu mugabo kuba yakwitwa umusirikare w’urugamba si ibitangaza ko mu myaka 10 yayiyoboye u Burundi bwari mu bihe by’amakuba.
Kuva mu mwaka w’1993 kugera 2005, Bikomagu yari umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, icyo gihe ajyaho hari inkundura y’intambara z’abaturage (Guerre civile) zanatijwe umurindi n’urupfu rwa Perezida Ndadaye Melchiol bafata nk’intwari ya demokarasi, zanaje no gukurikirwa n’intambara za CNDD FDD yaje kurangira inafashe ubutegetsi.

N’ubwo bitangazwa ko Col.Jean Bikomagu ari we wahitanye Ndadaye, ngo niwe wari wamutoranyije ngo ayobore ingabo z’u Burundi muri Nyakanga 1993, birangira amuhitanye kubera inkumbiri za politiki zari zishingiye ku moko.
Ibyegeranyo byasohowe n’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ku iperereza kakoze ku rupfu rwa Ndadaye, n’abandi barimo n’umwe mu basirikare 4 batumwe kumwica, bagiye batunga agatoki Bikomagu ko yahitanye uyu Perezida Ndadaye wari umaze amezi 3 ku buperezida.
Ku wa 15 Kanama 2015, nibwo Col. Jean Bikomagu yarasiwe iwe n’abantu batazwi ubwo yari avuye gusenga ari kumwe n’umwana we muto w’umukobwa nawe wakomerekejwe n’amasasu ariko Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.
Bikomagu yaje kwicwa nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hishwe Gen Adolphe Nshimiyimana, Leta iri ku butegetsi yafataga nk’inkingi ikomeye yayo, akaba yarishwe ubwo i Burundi umwuka wari mubi ukuruwe na manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza.
Nyuma y’urupfu rwa Bikomagu, byagiye bitangazwa ko yishwe n’Imbonerakure za CNDD FDD mu rwego rwo guhorera Gen Nshimiyimana wo mu bwoko bw’Abahutu bivugwa ko yishwe yagambaniwe na bamwe mu Batutsi bo ku ruhande rw’abarwanya Leta ya Nkurunziza.
Uku kwihorera bikaba byaravuzweho cyane mu itangazamakuru bivugwa ko uku guhora gushingiye ku moko bishobora kuzagusha u Burundi mu manga, kuko na nyuma hagiye haboneka n’abandi basirikare bakomeye bagiye bicwa muri ubwo buryo, aka kanya hakicwa uwo mu bwoko ubu mu kandi kanya hakicwa uwo mu bundi.
Leta y’u Burundi yahakanye ko atariyo yahitanye Bikomagu mu gihe yatungwaga agatoki, ariko na nubu urupfu rwa Bikomagu rukaba rukiri urujijo mu mitwe y’Abarundi kimwe n’urwa Gen Adolphe Nshimiyimana.
[ad id=”44145″]
2.Col Mamadou Ndala:
Mamadou Ndala yavutse tariki ya 2 Ukuboza 1978, mu gace ka Ibambi muri Province Orientale muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yaje kwicwa ya tariki ya 2 Mutarama 2014, nyuma gato yo gutsindwa kwa M23, inyeshyamba yarwanyije kuva ku munsi wa mbere kugeza zimanitse amaboko.
Kuri iyo tariki nibwo imodoka yari itwaye Mamadou Ndala n’abandi barisikare bari bamurinze yaguye mu gico cy’abasirikare bitwaje intwaro ahitwa Ngadi, hagati y’ikibuga cy’indege cya Mavivi n’umujyi wa Beni, bayitera igisasu irashya irakongoka.

Nyuma y’urupfu rwe, M23 nubwo yari yaratsinzwe urugamba niyo yahise itungwa agatoki ko yaba ariyo yongeye kwisuganye ikaba ibanje kumuhitana nk’umwe mu bari barayizengereje.
Mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo ingabo za leta (FARDC) zifatanyije na Monusco zishyize hamwe zirwanya izi nyeshyamba za M23, Uyu Col. Mamadou Ndala akaba ariwe wari uyoboye ibitero byazigabwagaho hirya no hino, anavugwa cyane mu itangazamakuru avuga aho bazimenesheje aha na hariya.
Nyuma y’iyo ntambara, byatangajwe ko abandi basirikare bari bafatanyije na we ku rugamba, bazamuwe mu ntera ariko we agategereza agaheba, ikindi kandi ko bagenzi be bari bamufitiye amashyari.
Tariki ya 29 Ukwakira 2014, nibwo umusirikare, Major Paul Kimararungu yahanishijwe igifungo cya burundu anamburwa impeta za gisirikare n’ububasha bwo kwitwa majoro, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburangare bwaje kuviramo Ndala kwicwa.

Major Paul Kimararungu ashinjwa uburangare ariko ntabwo ashinjwa kwica Mamadou Ndala, ngo umunsi yicwaga undi yamaze umunsi wose ntawe uzi aho ari ndetse na telefone ye yarayikuyeho, ataboneka n’aho yakoreraga kandi ari hafi yaho mugenzi we yiciwe.
Urupfu rwe rwabaye amayobera mu basirikare ba FARDC dore ko na Leta ya Kabila itungwa agatoki ko yaba ariyo yamwihitaniye, n’abaturage bakaba barigaragambije bamagana umugore wa Kabila aho yari yasuye, baririmba Mamadou Ndala, bagaragaza ko bababaye cyane aho kuririmba uyu (Olive Lembe di Sita) wari ubasuye.
Kanda hano usome igice cya mbere:
Kanda hano usome igice cya kabiri:
Urupfu rw’uyu musirikare w’urugamba, Mamadou rwakoze abakongomani benshi ku mutima, abasirikare yayoboraga ku rugamba bo bitewe n’ukuntu bamukundaga bakaba bararize nk’abana baboroga ku gasozi, mbese urupfu rwe runabera benshi urujijo dore ko ibinyamakuru bitandukanye byandikaga byibaza biti ni nde wishe Col Mamadou Ndal (qui a tué le colonel Mamadou Ndala ?).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


